AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Shaddyboo yeretse umwenda w’ imbere Abanyakenya ku munsi w’ abakundana [VIDEO]

Shaddyboo yeretse umwenda w’ imbere Abanyakenya ku munsi w’ abakundana [VIDEO]
16-02-2019 saa 09:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9217 | Ibitekerezo

Umunyamideli Mbabazi Chadia ukunzwe na benshi kubera ubuhanga mu kubyina, umunsi w’ abakunda Saint Valentin 2019 yawizihirije mu mujyi wa Nakuru muri Kenya aho yiyeretse abantu mu kabyiniro ko muri uyu mujyi ubwo yabyinanaga n’ umuhanzi ugezweho muri iki gihugu witwa Otile Brown.

Uyu mubyeyi w’ abana babiri barimo uwatangiye ishuri yari yamabaye ikanzu ndende y’ umutuku isatuye imbere ku buryo yerekana ibibero.

Nk’ uko bigaragara muri video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ya Shaddyboo abyinanaga ingwatira na Otile Brown, yagezeho yerekana umwenda w’ imbere nubwo yari yakomeje kwimunyamunya ngo atereka amabanga y’ ikambere abari muri ibyo birori.

Ku munsi w’abakundana wabaye tariki 14 Gashyantare 2019, yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye mu kabari kitwa Sebs Club Nakuru muri Kenya yahuriyemo n’umuhanzi witwa Otile Brown uri mu bagezweho muri iki gihugu.

Abonye itangiye kumutamaza, yahise atangira kubyina akinzeho ukuboko ku buryo n’abari bitabiriye iki gitaramo babibonye bakiyamira.

Otile Brown wabyinanye na Shaddy Boo ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Kenya, yibukirwa ku buryo yakundanye n’umukobwa wo muri iki gihugu witwa Vera Sidika batandukana uyu mukobwa avuga ko Otile afite igitsina kingana urwara.

Shaddy Boo yaherukaga gutumirwa mu bitaramo bikomeye hanze y’u Rwanda ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamond Platnumz aho yasize umugani kubera kuvuga Icyongereza apfundikanya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA