Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yagaragaje ko yiringiye Imana ndetse ko yizeye ko izamutuza mu bwami bwayo mu gihe hari uwahise amusubiza ko naramuka ageze mu ijuru azahita yigarukira.
Yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, aho yasaga nk’uwishongora ku bantu ko baba abamukunda n’abatamukunda ibyo atabyitayeho ahubwo ko yiringiye Imana gusa.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Wamfana, utamfana, rurema ni we ugena ni we uzantuza mu bwami bwe.”
Ni ubutumwa bwagiye busubizwa na bamwe mu bakurukira uyu mugore ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga aho hari abahise bamubwira ko iryo juru ategereje atazaribona.
Uwitwa Mwene Siraki yagize ati “Ningusanga mu ijuru nzahita nigarukira mu isi hamwe n’abayehova.”
Undi witwa Man of God kuri Twitter, na we yasubije agira ati “Ndamutse mpfuye nkakubona, tayari nahita menya ko ndi mu bwami bwa satani.”
Naho uwitwa Ntamikino yagize ati “Harya ubwo nawe uzabukandagiramo [ubwami bw’Ijuru] ni nk’uwo nabeshya.”
Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa amafoto n’amashusho akunze gushyiraho agasa nk’ayakirwa mu buryo bw’ubushotoranyi kubera uburyo aba yambaye n’uko aba akaraga umubyimba.
UKWEZI.RW