Umunyamideli w’Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia yiyifurije isabukuru nziza avuga ko umuntu yemera kurusha abandi ariwe ubwe.
Ni mu butumwa yashyize kuri twitter aho yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu nemera kurusha abandi (ariwe) njyewe ubwanjye”.
Uyu mubyeyi w’abana babiri watandukanye n’umugabo witwa Meddy Saleh ntabwo yatangaje imyaka agize, gusa ikwizwi ni uko afite abana babiri barimo uw’imfura yabyaye afite imyaka 19.
Shaddy Boo ari mu bantu bakurikiwe n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram mu Rwanda. Abenshi bakunze kuvuga ko ashobora kuba yicuruza gusa we arabihakana.
Uyu mubyeyi akunze kugaragara mu bikorwa byo kwamariza ibigo by’ubucuruzi bitandukanye mu marushanwa atandukanye arimo na tour du Rwanda.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 byatangajwe ko Meddy Saleh n’umugore we bari gushaka gatanya nyuma yo kurushinga ndetse inkuru isa n’iyabaye impamo kuko buri wese asigaye aba mu rugo rwe, nyuma yaho muri Gashyantare 2016, Shaddy Boo asize Meddy mu nzu babanagamo i Nyamirambo arimuka ajya ahandi aho abana n’abana be.
Uyu mugore yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nka Buhoro Buhoro ya King James, Ni Wowe ya Umutare Gaby, Oya ya Yvan Buravan n’izindi nyinshi.
Ikintu yakoze cyo kwiyifuriza isabukuru ntabwo kimenyerewe, kuko akenshi umuntu wagize isabukuru ayifurizwa n’abandi gusa kuba umuntu yakwiyifuriza isabukuru nziza nta kibazo kirimo. Ubutumwa bwe yabutangaje kuri uyu wa 20 Mata 2020.