AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Se wa Hamble Jizzo yitabye Imana

Se wa Hamble Jizzo yitabye Imana
30-12-2020 saa 15:41' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3312 | Ibitekerezo

Umubyeyi w’umuhanzi Manzi James [Humble Jizzo] wo mu itsinda rya Urban Boys yitabye Imana azize uburwayi nk’uko byatangajwe n’uyu muhanzi.

Uyu musaza ubyara Humble Jizzo yaguye mu bitaro bya Nyatagare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram Humble Jizzo yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we.

Ati “Uruhukire mu mahoro, Papa. Ndababaye cyane, Ntabwo narinzi ko kuri Noel tuvugana bwari ubwanyuma.”

View this post on Instagram

A post shared by Humble Jizzo (Bossman) (@humble_jizzo_urbanboys)

Humble Jizzo yatangaje ko yahise ajya iwabo i Nyatagare ari naho uyu mubyeyi we yari atuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA