Umubyeyi w’umuhanzi Manzi James [Humble Jizzo] wo mu itsinda rya Urban Boys yitabye Imana azize uburwayi nk’uko byatangajwe n’uyu muhanzi.
Uyu musaza ubyara Humble Jizzo yaguye mu bitaro bya Nyatagare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram Humble Jizzo yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we.
Ati “Uruhukire mu mahoro, Papa. Ndababaye cyane, Ntabwo narinzi ko kuri Noel tuvugana bwari ubwanyuma.”
Humble Jizzo yatangaje ko yahise ajya iwabo i Nyatagare ari naho uyu mubyeyi we yari atuye.