AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Sallam SK Umujyanama wa Diamond yakize Coronavirus

Sallam SK Umujyanama wa Diamond yakize Coronavirus
1er-04-2020 saa 19:53' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 994 | Ibitekerezo

Sallam SK urebeRera inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania abaye umuntu wa kabiri ukize Coronavirus muri iki gihugu nyuma y’iminsi cumi n’itanu ari mu kato yitabwaho n’abaganga.

Sallam Ahmed Shariff (Sallam SK) yatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri avuga ko yavuye mu kato nyuma y’uko ibizamini bibiri byafashwe n’abaganga mu minsi 14 yari amaze mu kato byagaragaje ko yakize Covid-19, ashimira abaganga na Guverinoma bamwitayeho.

Uyu mujyanama wa Diamond yatangaje ko yagiye mu kato ku itariki 14 Werurwe 2020 nyuma y’uko asuzumwe bagasanga yaranduye Coronavirus akaba yari aherutse gukorera ingendo mu Bufaransa bigatuma n’umuhanzi Diamond ahita yishyira mu kato.

Yanditse ati ”Nyuma y’iminsi 14 (14) bizamini bibiri byombi byagaragaje ko nakize ubu nkaba navuye mu kato. Warakoze Mana ! Ndashimira aba Dogiteri, abaganga ndetse na Let aya Tanzania.”

Sallam SK atangaje ko yakize nyuma y’umunsi umwe wonyine Producer wihariye wa Diamond witwa Lizer Classic nawe yanduye iki cyorezo kuberako yakoranaga bya hafi na Sallam SK, ubu nawe akaba ari mu kato ibintu bikaba bitari kugenda neza mu nzu ya WCB ifasha abahanzi ya Diamond.

Igihugu cya Tanzania gifite abarwayi 19 ba Coronavirus, babiri muribo bamaze gukira naho umwe yahitanwe nayo ejo kuwa Kabiri nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu Ummy Mwalimu.

Nyuma ya Sallam SK, Producer wihariye wa Diamond nawe yanduye Covid-19


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA