AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

’Safi ntiyemerewe no kumvuga mu izina ,ngewe ndi umubyeyi nagume muri utwo dukino tw’abana’ –Kid Gaju

’Safi ntiyemerewe no kumvuga mu izina ,ngewe ndi umubyeyi  nagume muri utwo dukino tw’abana’  –Kid Gaju
23-05-2019 saa 10:58' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 7448 | Ibitekerezo

Kid Gaju avuga ko imico ya Safi Madiba yamunaniye agahitamo kumukura mu nshuti ze ,ampamagara iyo amaze guhaga utubyeri .Safi nawe ati” maze imyaka 3 ntavugana na Kid Gaju “.

Muri iyi minsi Kid Gaju na Safi Madiba ntibacana uwaka ,Kid Gaju ashinja ubwambuzi Safi ndetse bose bakaba bari gukoresha amagambo akakaye basubizanya .

Iki kibazo kijya gutangira byahereye mu gitaramo cyari cyateguwe na Kid Gaju anatumira Urban boyz ariko bigeze ko bajya ku rubyiniro Safi arasohoka Nizzo aba ariwe ujya kurubyiniro wenyine biteza umwuka utari mwiza hagati yabo kugeza ubu .

Mu Kiganiro aba bombi bagiranye na Isango star Irene basobanuye ibibazo bafitanye.

Ubusanzwe aba bahanzi bari inshuti magara gusa Kid Gaju avuga ko Safi agira imico yamunaniye.

Yagize ati "Safi rero afite imico utashobora yahoze ari inshuti yange ariko ubu ntakiri yo namukuye mu nshuti zange , Safi nta kintu yanyeretse uretse kujyana mu tubari twa Kigali ,ariko ngewe akiva muri Urban Boyz ngewe naramufashije muhuza n’abantu bamufasha nka Sasha Vybz namuhuje nabo n’amafaranga yange afite sinyamwishyuza azagumane".

Kid Gaju yamenyekanye mu muziki wa Uganda nyuma aza kugaruka mu Rwanda ahakomereza umuziki

Kid Gaju akomeza avuga ko we amaze igihe kirekire arimba wenyine ku buryo SAFI atamwigereranyaho ndetse ko atamurusha n’ibikorwa .

Kid Gaju avuga ko Safi atemerewe no kumuvuga mu izina ati “Safi ntiyemerewe no kumvuga mu izina kuko ntari ku rwego rwange ngewe binteye ishema kuba ndi umubyeyi we nakomeze agume muri iyo mikino y’abana , ngewe ntago nafashe amazina y’abantu bapfuye ngewe izina ryange nararikoreye ntakampamagare amaze guhaga utubyeri”

Kid Gaju avuga ko nta kintu agikeneye kuvugana na Safi ahubwo ko nakomeza azamutuma abasore be bakamukubita ikiboko kunda.

Ikindi Kid Gaju ashimangira nuko ngo Safi ava muri Urban boyz yaje gushaka Gaju akamugira inama ndetse ngo hari n’indirimbo yandikiye Safi ariko ibyo byose Safi abitera utwatsi akavuga ko aherukana na Gaju mu myaka 3 ishize .

Aba bombi bahoze ari inshuti magara ariko ubu ntibacana uwaka hagati yabo bombi

Safi nawe aganira n’itangazamakuru avuga ko hashize imyaka 3 atavugana na Kid Gaju ko atazi aho yamuhereye amafaranga uretse ko yongera akavuga ko bavugana bite amakuru ibyo gusa.

Ati “ Gaju hashize imyaka 3 tutavugana ntago nzi aho yampereye amafaranga ,Gaju tuvugana bite ni byiza nibyo tuvugana ntago andusha amafaranga ntago yanguriza mperukana nawe mu gitaramo yari yateguye kandi nabwo ntiyari yadutumiye nagombaga kujyayo nk’umuvandimwe wange ,maze imyaka 3 ntarahura nawe"

Mubyo Safi avuga nuko ngo baherukana mu myaka 3 batavugana batabonana ariko nanone akongera akavuga ko ngo bavugana bite nibyiza ngo nibyo bavugana gusa .

Safi asaba Kid Gaju gusaba imbabazi Abanyarwanda ati "Niba Gaju avuga ko murimo amafaranga aze asabe imbabazi abanyarwanda kuko yababeshye ,ntago yakagombye guhimba ibinyoma ngo abantu bamumenye kuko abanyarwanda bazi ubwenge nareke gushakira hit kuri nge ,”.

Safi ahakana ibyo Kid Gaju amuvugaho byose avuga ari ibihimbano

Aba bahanzi bombi bahoze ari inshuti z’akadasohoka aho banakoranye indirimbo Safi akiri muri Urban boyz yakunzwe cyane yitwa Mama bebe nibwo Kid Gaju yari akigera mu Rwanda avuye Uganda .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA