Umuhanzi Niyibikora Safi bakunze kwita Safi Madiba yashyize hanze indirimbo yise ‘My Hero’ avuga ko ari iyo atuye abakomeje kumushyigikira kuva yatangira urugamba rwa muzika ndetse n’abakomeje kumuba hafi mu rugendo yatangiye rwo gukora muzika ye kugiti cye. Iyi ndirimbo ije mu gihe uyu muhanzi arimo kwitegura igitaramo azaririmbanamo n’icyamamare muri Tanzania.
Safi Madiba ukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gukora indirimbo ze kugiti cye yashyize hanze iyi ndirimbo avuga ko yayigeneye abakomeje kumushyigikira ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018.
Iyi ndirimbo ‘My Hero’ yakozwe n’umwe mu batunganya imiziki hano mu Rwanda utangiye kugenda yigarurira imiti ya benshi nyuma yo kugenda yerekana ubuhanga budasanzwe mu gutunganya indirimbo z’abahanzi. Uyu muhanzi ukoze iyi ndirimbo ije isanga iyo aherutse gushyira hanze yise ’Fine’ arikumwe n’umuhanzi wo muri Tanzania, Rayvanny.
Safi Madiba ari kwitegura ibitaramo bibiri byo kumurika ku mugaragaro ‘The Mane Music Label’ inzu itunganya umuziki ifite mu nshingano kureberera inyungu z’uyu muhanzi ndetse na Marina
Ibi bitaramo bizabera I Musanze tariki 23 Werurwe ndetse n’ikizabera I Kigali tariki 24 Werurwe 2018, byombi bikaba bizitabirwa n’umuhanzi Harmonize, ufatwa nk’umwe mu bakunzwe muri iyi minsi mu gihugu cya Tanzania.
INDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA