Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Safi Madiba n’umugore witwa Parfine Umutesi bamaranye igihe kirenga umwaka bakundana. Buri wese kugeza ubu, mu buryo bweruye ashimangira iby’urukundo rwabo mu magambo yuzuye imitoma myinshi, kandi harabura igihe gito ngo bakore ubukwe bibanire nk’umugabo n’umugore.
N’ubwo Safi yagiye abivuga Parfine akabanza gusa n’ubica ku ruhande, ubu uyu mugore nawe asigaye abivuga yeruye nyuma y’uko bemeranyijwe kuzakora ubukwe mu minsi ya vuba. Mu Mpera z’iki cyumweru, Safi yabwiye The New Times ko mu minsi itarambiranye azambikana impeta n’uyu mugore n’ubwo amatariki batarayanoza neza.
Tariki 3 Kamena 2016, ubwo Safi Madiba yari yagize isabukuru y’amavuko, nibwo bwa mbere uyu mukunzi we Parfine yemeye mu ruhame ko akundana n’uyu musore uririmba muri Urban Boys, abinyujije ku rubuga rwa Instagram akaba yarashyizeho ifoto ya Safi, maze yandikaho amagambo agira ati : "Isabukuru nziza rukundo rwanjye nzakunda kugera gupfa ! Inshuti yanjye ihebuje, umuntu unshimisha kurusha abandi kandi ufite umutima utagira uko usa. Narahiriwe kuba ngufite mu buzima bwanjye, uzi kunsetsa iyo nababaye, mu by’ukuri uri igitangaza, nkwifurije kumererwa neza no kugeza ku ntsinzi imishinga yawe."
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje kandi, Safi bawe abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yashyizeho ifoto ya Parfine Umutesi yambaye utwenda tw’imbere two kogana tuzwi nka Bikini, maze yandikaho amagambo agira ati : "Iyo mfunze amaso yanjye ndakubona, nayafungura nkakubura."
Inshuti za Safi Madiba nazo zivuga ko ubukwe bwe na Parfine Umutesi buri vuba, bakaba bategere gusa ko uyu mugore wiga i Burayi arangiza amasomo ye kandi akaba yenda kugera ku musozo, kuburyo mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro za 2017 bazakora ubukwe.
Safi Madiba na Parfine Umutesi bakomeje kuryoherwa n’urukundo rwabo
Parfine Umutesi akunda gushyira hanze amafoto yambaye bikini
SHA MWEBWE NTIMUZIBANGA ABAGORE BABYAYE BARARYOHA BYAHATARI UDUKOBWASE NTITUNYARA TURUMA DUTANGA NABI GUSA BIGEZWEHO GUSWERA ABAGORE BABYAYE MUREKABANDI BANA CONGZ RATA SAFI