AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rugamba uherutse gutsinda muri Hanga Higa yashyize hanze indirimbo ya mbere

Rugamba uherutse gutsinda muri Hanga Higa yashyize hanze indirimbo ya mbere
23-10-2020 saa 15:47' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 777 | Ibitekerezo

Umuhanzi Rubamba Claude uri mu baherutse gutsinda mu irushanwa rya Hanga Higa’ ritegurwa n’inzu ifasha abahanzi ya The Boss Papa yashyize hanze indirimbo yise ’Byaroroshye’ igaragaza ibyiza n’ibibi byazanywe n’iterambere rigezweho.

Rugamba watsinze muri iri rushanwa mu Ukuboza 2019, iyi ni indirimbo ye ya mbere ashyize hanze nyuma y’uko atangiye gufashwa n’iyi Label ya The Boss Papa yashinzwe na Alain Mukuralinda uzwi ku izina rya Alain Muku.

Iyi ndirimbo yise ‘Byaroroshye’ hari aho aririmba ati “Ukicara ukandika ibarwa ukohereza n’udutima (hari kera) ubu umwandikira ubutumwa ukohereza n’udutima (byaroroshye) mu byukuri.”

Ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Jay P mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzzo usanzwe ari mu batunganya indirimbo z’abahanzi babarizwa muri The Boss Papa Label.

Umva hano indirimbo ‘Byaroroshye’

Alain Muku uyobora The Boss Papa, yavuze ko uyu muhanzi yakagombye kuba yarakoze iyi ndirimbo mu bihe byashize ariko icyorezo cya COVID19 gihita kivangamo.

Yakomeje agira ati “Korona yadukmye mu nkokora itubuza gahunda twari dufite kandi burya gutinda biruta guhera ngo inkono ihira igihe.”

Alain Muku avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo hakomeje imishinga myinshi y’abahanzi babarizwa muri iyi Label kuko muri Kamena 2021, buri muhanzi azaba afite nibura indirimbo zirindwi zitunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Uretse uyu Rugamba kandi Label ya The Boss Papa irimo umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu, na Elisha The Gift wanagiye muri East Africa’s Got Talent akaviramo muri ½.

Umva hano indirimbo ‘Byaroroshye’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA