Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Tanzania, Rich Mavoko ategerejwe I Kigali mu gitaramo gikomeye azahuriramo n’icyamamare Sheebah Karungi n’abandi bahanzi basaga 10 bakunzwe mu Rwanda.
Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019, ahahoze ari Camp Kigali, kizitabirwa n’abahanzi bakomeye mu karere barimo uyu musore ukunzwe muri Tanzania, Sheebah ndetse n’abandi basaga 10 ba hano mu Rwanda.
Mupenda Ramadhan [Badrama] uyobora The Mane, yabwiye UKWEZI ko uyu muhanzi agera I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ari nabwo Sheebah Karungi aza kuhabera.
Mu bandi bahanzi bazitabira iki gitaramo harimo Jay Polly, Bruce Melodie, Safi Madiba, Queen Cha, Marina, Rider Man, Uncle Austin n’abandi.