AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Queen Cha yavuze abahanzi babiri aha amahirwe nyuma ye muri PGGSS8

Queen Cha yavuze abahanzi babiri aha amahirwe nyuma ye muri PGGSS8
18-03-2018 saa 22:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3021 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Mugemana Yvone uzwi ku izina rya Queen Cha akaba umwe mu bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigeze ku nshuro yaryo ya 8, we akaba aryitabiriye ku nshuro ya kabiri yavuze ko n’ubwo yizeye kuryegukana ariko hari abandi abahanzi babiri abona aramutse ataritwaye aha amahirwe yo kuzavamo umwe uryegukana.

Queen Cha ufite indirimbo yise ‘Umunyamahirwe’ ikunzwe muri iyi minsi yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Ukwezi.com , aho yavuze ko kuri ubu imyiteguro ya PGGSS8 yayitangiye akimara kwibona mu bahanzi 10 bazaryitabira.

Queen Cha washimangiye ko yiteguye gukoresha ingufu nyinshi muri iri rushanwa kugira ngo azabashe kuryegukana yavuze ko ubumenyi yungukiyemo umwaka ushize buzamufasha mu kuba yakwitwara neza kandi akaba yizeye ko bizagenda neza.

Agaruka ku muhanzi yumva aha amahirwe nyuma ye yagize ati “Abantu navuga barimo babiri bitabiriye cyane kandi bagiye bitwara neza cyane harimo Bruce Melody na Christopher, abo nibo ntekereza ko n’uwumvishe irushanwa akumva ko barimo abo ni bamwe mu bantu bitabiriye cyane ntekereza ko abantu benshi nibo baha amahirwe nange kubwange numva ndamutse ntaritwaye muribo havamo uritwara”

UMVA HANO QUEEN CHA AVUGA ABAHANZI BABIRI AHA AMAHIRWE NYUMA YE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA