Peter Okoye wahoze mu itsinda ry’impanga ‘P Square’ ryabaye ubukombe mu myaka ishize muri Afurika no ku isi hose rikaza gusenyuka umwe agatangira muzika ku giti cye. Kuri ubu Peter Okoye ‘Mr P’ ari munzira yerekeza I Kigali aho agiye gukorera igitaramo cy’amateka ari kumwe n’itsinda Sauti Sol n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda.
Mr P ari kumwe n’itsinda rimufasha bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Murtala Mohammed kuri mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, aho bahagurutse ku isaha ya saa kumi n’iminota 35 za hano I Kigali bikaba biteganyijwe ko bagera I Kanombe isaa tatu n’iminota itanu z’umugoroba.
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye cyane kugaruka gutaramira abanyarwanda dore ko yaherukaga mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 RPF yari imaze ibayeho. Icyo gihe yari akiri mu itsinda rya P Square
Igitaramo Mr P azaririmbamo giteganyijwe kuri iki Cyumweru kikaba ari igisoza inama ya Mo Ibrahim Weekend’ yatangiye kuwa Gatanu w’iki Cyumeru.
Mu bandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo harimo itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya, Rider Man, Knowless ndetse na Charly na Nina.