AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Peter Okoye wahoze muri P-Square yasubije Diamond umushinja kumusenyera urugo

Peter Okoye wahoze muri P-Square yasubije Diamond umushinja kumusenyera urugo
25-04-2019 saa 19:23' | By Rukundo Irené | Yasomwe n'abantu 5028 | Ibitekerezo

Peter Okoye yabwiye Diamond Platnumz ko ntamwanya afite wo kwirirwa mu magambo atagira inyungu kandi ko atigeze amuca inyuma.

Ni nyuma y’ uko Diamond Platnumz avuze ko Zari Hassan wahoze ari umukunzi we yamucaga inyuma akaryamana na Peter Okoye, bikaba aribyo byabaye itandaro yo gutandukana nawe.

Peter Okoye usigaye azwi nka Mr P yabivugiye mu kiganiro kuri radiyo yo mu gihugu cya Nigeria kuwa 24 Mata, avuga ko yumvise amagambo ya Diamond amushinja kumusenyera urugo kandi we mu by’ ukuri ibi bintu ntabyo yigeze akora.

Okoye wagereranyije amagambo ya Diamond n’ amagambo y’ubugoryi, yabwiye umunyamakuru wari uyoboye ikiganiro ko Diamond ari inshuti ye kandi ko atigeze aryamana na Zari.

Yagize ati “Nkubwije ukuri sinzi ibyo Diamond na Zari barimo. Ibi bintu nta kintu na kimwe numva nshaka kubivugaho. Ubu nifitiye indirimbo yanjye nshya iri hanze, sinshaka ibinyitambika mu nzira bintesha umutwe. Gusa kuba Diamond yavuze biriya nabifashe nk’ubugoryi. Ubusanzwe Diamond ni inshuti yanjye ntacyo dupfa.”

Ibi kandi Peter Okoye yabihurijeho na Zari kuko Zari nawe akimara kumva amagambo ya Diamond avuga ko yamucaga inyuma bikaba arinayo mpamvu nyamukuru yatumye batandukana, yahise ajya ku rubuga rwe rwa Instagram yandika abwira Diamond ko nta narimwe yigeze amuca inyuma ndetse agereranya ibyo Diamond yavuze nk’ubuswa.

Yanditse ati “Diamond yagiye kuri radiyo ye avuga ko njye namuciye inyuma nkaryamana na Peter wahoze aririmba mu itsinda rya P-Square. Mwa bantu mwe niba mushaka kumva ibyo Diamond wihakanye umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto avuga, namwe muri abaswa nkawe.”

Zari yakomeje abwira Diamond ati “Ndagusabye nyubaha kandi ugume mu byo urimo naho njyewe n’abana banjye tumeze neza nta kibazo dufite.”

Diamond na Zari batangiye gukundana mu mwaka wa 2014 kugeza 2018. Batandukanye bamaze kubyarana abana babiri aribo Latiffah Dangote na Prince Nillan.

Ubu Diamond asigaye akundana na Tanasha Oketch wo mu gihudu cya Kenya ndetse baritegura no kurushinga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA