Niyitegeka Glatien, umuhanzi, umusizi, umukinnyi wa filime n’ amakinamico uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yatangaje ko azakora ubukwe bitarenze umwaka utaha wa 2020.
Niyitegeka mu kiganiro yagiranye na Ukwezi Online TV yavuze ko mu mpeshyi y’ umwaka utaha aribwo ‘save the date’ y’ ubukwe bwe izajya ahagaragara.
Ni umuntu utarigeze avugwa mu nkuru z’ urukundo nk’ uko bisanzwe mu byamamare haba mu Rwanda no mu muhanga.
Hashingiwe ku muvugo wakunzwe n’ abatari bake yahimbye abaza ati ‘Ese uwo ukunda ateye ate ?, yabajijwe imitekerere y’ umukunzi we arasubiza ati “Ni ibanga”.
Uyu musore w’ imyaka 41 y’ amavuko wavukiye mu karere ka Rulindo akaba afite impamyabumenyi y’ ikiciro cya 2 cya Kaminuza yakuye mu cyahoze ari KIE abenshi bamuzi nka Seburikoko, Sekaganda na Papa Sava kuko ari bimwe mu bihangano yakinnyemo.
Akunze kumvikana mu makinamico y’ Itorero indamutsa akina ari umusaza, cyangwa umugabo ukuze, iyo bihujwe no kuba hari aho akina yitwa Papa Sava hari abashobora kugira ngo ni umugabo wubatse ufite urugo n’ abana ariko siko biri kuko mu buzima busanzwe aracyari umusore.
Avuga ko kuba umuntu ari icyamamare bitamubuza kugira urugo rwiza agatanga ingero za bamwe mu byamamare byo mu Rwanda bifite ingo zakunze kuko abivuga mu kiganiro kiri muri iyi video.