AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Paccy yariye iminwa ubwo yabazwaga ku birango by’indirimbo agiye gusohora byafashwe nk’urukozasoni

Paccy yariye iminwa ubwo yabazwaga ku birango by’indirimbo agiye gusohora byafashwe nk’urukozasoni
24-10-2018 saa 10:29' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8613 | Ibitekerezo

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 23 Ukwakira, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana ifoto y’ikibuno cy’umukobwa cyanditseho amagambo abiri IBYA-TSI yashyizwe hanze n’Umuhanzikazi Odda Paccy ashaka kugaragaza indirimbo ye nshya ateganya gusohora mu minsi ya vuba.

Ubu buryo Odda Paccy yashatse kugaragazamo indirimbo ye yise ’Ibyatsi’ ntabwo bwakiriwe neza n’abatari bake, aho abenshi bagerageje kumujora bavuga ko ibyo yakoze bisa no guta umuco abandi bakavuga ko ari urukozasoni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo abanyamakuru ba Radio10 mu kiganiro zinduka bavugishije umuhanzikazi Odda Paccy bamubaza byinshi ku ifoto yashyize ahagaragara ndetse n’amagambo ayanditseho yateye abantu kwibaza byinshi.

Paccy yavuze ko ifoto yakozwe mu rwego rwo kugaragaza udushya akoresheje ubugeni ashimangira ko bidafite aho bihuriye n’ibyo umuntu ashobora gutekereza.

Yagize ati “ Biterwa n’ibyo abantu bashaka kubona, njye ijambo nanditseho ni ibyatsi ni uko byanditswe bitandukanye. Ikibuno cyo ntacyo gitwaye, cyane ko atari icyanjye. Byari kuba ikibazo iyo aba ari icyanjye abantu bakaba barimo kuvuga ko Paccy yambaye ubusa.”

Uyu muhanzikazi utajya utana n’udushya, yakomeje avuga ko mu buhanzi umuntu agomba kwandika amagambo uko ashaka, bityo kuba yanditse IBYA maze TSI akaza kuyandika nyuma ngo ni bwo buryo we yahisemo cyane ko ngo iyo ashaka yari kubicurika.

Yavuze ko abantu bagomba gutegereza indirimbo igasohoka bakumva ubutumwa buyikubiyemo mbere yo kugira icyo bayivugaho.

Umunyamakuru yabajije Paccy ubutumwa yashakaga gutanga mu ifoto yasohoye, maze arya iminwa, avuga ko bagomba gutegereza bakumva ibiri mu ndirimbo.

Yagize ati “Ubutumwa reka dutegereze ku wa Gatanu si kera. Ubutumwa buzaba buri mu ndirimbo.”

Umuhanzi kazi Odda Paccy aherutse kuvugwa cyane mu bitangazamakuru bushize no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye ubusa buri buri yakinze ikoma ku myanya ye y’ibanga. Icyo gihe nabwo yamaganiwe kure bamushinja kwangiza umuco nyarwanda.

Uburyo Paccy yanditse izina ry’indirimbo ye nshya bikomeje kuvugwaho byinshi

Oda Paccy yaherukaga kuvugisha benshi ubwo yasohoraga ifoto yikinze ikoma ku myanya y’ibanga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA