AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyuma yo kwiyerekana muri bikini, Miss Colombe na bagenzi be bagaragaye boga - Amafoto

Nyuma yo kwiyerekana muri bikini, Miss Colombe na bagenzi be bagaragaye boga - Amafoto
25-11-2016 saa 08:17' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13095 | Ibitekerezo

Muri uyu mwaka wa 2016, Miss Akiwacu Colombe uhagarariye u Rwanda aho ahanganye n’abakobwa barenga 80 mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Supranational arimo kubera muri Pologne, akomeje guterwa ishema no kwambara mu ruhame umwenda wo kogana uzwi nka bikini.

Abakobwa batandukanye biyerekanye barimo koga, bambaye imyenda yabugenewe

Nyuma y’uko mu minsi ishize amafoto ye yambaye uyu mwenda atari yavuzweho rumwe, noneho yongeye kugaragara ari kumwe na bagenzi be barimo koga, ubona ko baryohewe n’ubu buzima barimo n’ubwo ari na kimwe mu bigize amarushanwa azasozwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Miss Akiwacu Colombe yatewe ishema no kwambara bikini muri aya marushanwa

Miss Akiwacu Colombe, yagiye muri aya marushanwa nyuma y’uko abamubanjirije muri aya marushanwa y’ubwiza barimo Miss Mutesi Aurore na Miss Umwali Neema, bo banze kwambara uyu mwambaro bavuga ko byaba ari uguta umuco nyarwanda. Ibi bamwe barabishyigikira, abandi bakavuga ko nta guta umuco biba mu kwambara bikiki cyane ko nta wundi mwenda uzwi wagenewe kogana.

Miss Akiwacu Colombe ntiyatinye kwifotoza yambaye bikini arimo koga

Miss Akiwacu Colombe na bagenzi be bamaze koga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA