Umugore wa Tom Close, Niyonshuti Ange Tricia yahishuye ko hashize amezi abiri bibarutse umwana wa gatanu w’umukobwa bahise bita Inyonga Imboni Elle [ni uwa kane mu bo babyaye mu gihe undi ari uwo barera].
Ange Tricia yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram aho yashyizeho ifoto imugaragaza akimara kwibaruka ndetse ari bwo akiva mu bitaro.
Iyi foto imugaragaza ateruye umwana w’uruhinja, yashyizeho ubutumwa bugira buti “Nyuma y’amezi abiri Gusa..Inzanira UMUHOZA.. 10/07/2021. Happy Two Months To our Heaven Sent [tugenekereje : Amezi abiri ku mpano y’Imana].”
Yakomeje ubu butumwa bwe asa nk’uvuga igisigo kigufi cyanga igihozo, agira ati “UMUHOZA Wanjye..Usanase agatuma ahimba Ibisigo Our Baby No 5 [Umwana wacu wa gatanu]”
Uyu mwana w’umukobwa yavutse tariki 10 Nyakanga 2021 ariko ababyeyi be ntibahise babitangaza kugeza uyu munsi ubwo Tricia yabitangazaga kuri Instagram.
Uyu mukobwa aje asanga abandi bane ari bo Ella, Ellan, Elana na Ellai batangiye kurera ari uruhinja nyuma yo gutabwa n’umubyeyi we.
UKWEZI.RW