AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nkina Ikinamico Urunana ndi umurokore ariko ubundi ndi umusilamu - Mwarimu Mugisha

Nkina Ikinamico Urunana ndi umurokore ariko ubundi ndi umusilamu - Mwarimu Mugisha
5-09-2019 saa 17:15' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10586 | Ibitekerezo

Benshi mu bakurikirana Ikinamico Urunana iri mu zikunzwe zanahinduye ubuzima bwa benshi nk’uko bagiye babitangaza mu bihe bitandukanye, bazi ko ukina iyi kinamico ari Mwarimu Mugisha, umurokore uzi kubwiriza no kwitwara nk’abakirisitu bakunda kwita ababyawe ubwa kabiri n’amazi menshi, ibyo akina koko byaba ari nako bimeze mu buzima busanzwe. Nyamara si n’umukirisitu kuko ari umuyoboke w’idini ya Isilamu.

Mwarimu Mugisha twaganiriye tumusanze i Rubona mu karere ka Rwamagana aho itsinda ry’Urunana ryari ryagiye gusura abaturage bo muri aka gace mu rwego rwo kurushaho kubegera babigisha banakora isuzuma ku bijyanye n’uburyo bacengewe n’inyigisho zitangwa muri iyi Kinamico.

Mugisha yadutangarije ko kuba abantu bibeshya ko ari umurokore bisobanura ko ubwo aba yabashije gukina neza ibyo uwanditse umukino yashatse kwigisha, kandi ngo uburyo abantu bakunda ibyo akina biramunyura cyane kuko bituma abona ko byatanze umusaruro. Avuga ko n’ubwo ari umusilamu, agerageza gukora ibishoboka byose ngo yumvikane mu ikinamico nk’umurokore.

Avuga ko mu idini ya Isilamu hari bamwe bajya bahurira ku musigiti bakamwikoma bavuga ko yataye idini akajya mu barokore, ariko akagerageza kubasobanurira ko ibyo akina ntaho bihuriye n’ubuzima bwe bwite ahubwo ari ubutumwa aba atanga. Mu kiganiro twagiranye, abaturage nabo basobanuye uko bamutekerezaga n’uko bamubonye, banashimangira uko bamukunda.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA