AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nje kubakurura amatwi nk’agapfukamunwa - AmaG The Black yaburiye abavuga ko yazimye

Nje kubakurura amatwi nk’agapfukamunwa - AmaG The Black yaburiye abavuga ko yazimye
13-08-2020 saa 14:34' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1934 | Ibitekerezo

Umuraperi Hakizimana Aman uzwi nka AmaG The Black yashyize hanze indirimbo yise ‘Muntinye’ avuga ko yayigeneye abamaze iminsi bavuga ngo yarazimye.

Indirimbo nshya ya AmaG The Black yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Uyu muhanzi wigereranyije n’icyorezo cya COVID19 kiri kuvugwa cyane muri iyi minsi nawe avuga ko hari abo yazimije ndetse hari n’abandi ashobora kujyana.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko iyi ndirimbo ari ubutumwa yageneye abashatse kumurwanya n’abavuga ko yazimye.

Yagize ati “Ni iyabo. Abavuga ko nazimye nibo nayikoreye.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibikorwa bye bisa n’aho aribwo bitangiye ndetse abakunzi b’ibihangano bye n’injyana ya Hip Hop muri rusange bagiye kubona ibikorwa kurenza amagambo.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Evy Deks mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yakozwe na Gene Kwizera nawe uri mu bari kwigaragaza mu ruhando rwo gukora amashusho y’abahanzi.

Reba hano indirimbo nshya ya AmaG The Black


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA