Umuramyi Nice Aimable Ndatabaye uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo yise ‘Azi ibinkwiye’, igaruka ku bushake bw’Imana ifite ku bantu kandi ko izi ibibakwiriye by’umwihariko abayizera.
Uyu muhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Canada yashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya ku wa 20 Nyakanga 2020.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwongera kwibutsa abantu ko Imana izi ibyo bifuza kandi izabibahera igihe cya nyacyo ahubwo bo icyo basabwa ari ugusenga.
Yavuze ko “Nagendeye ku ijambo rivuga ngo ‘ntabwo tuzi ibyo dusenga umwuka wera niwe udusabira ku Mana, ngendera no ku rindi jambo rivuga ngo mbere y’uko ijambo riba ku rurimi rwanjye iba yamaze kubimenya.”
Uyu muhanzi yavuze kandi ko muri iyi ndirimbo irimo kandi ubutumwa bugaragara muri Matayo aho abigishwa ba Yesu bamubwiye bati twigishe gusenga akababwira ati ‘Nimusenga mujye mugira muti Data wa twese uri mu Ijuru ubwami bwawe buze’.
Yakomeje agira ati “No mu masengesho yacu ya buri munsi tujye twiyambaza Umwuka wera tumubwire duti twigishe gusenga.”
Indirimbo yakozwe n’abarimo Israel Papy, Kadafi ndetse n’uwitwa Happy.
Umva hano indirimbo nshya ya Nice Ndatabaye
Nice Aimable Ndatabaye amaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Nyakanga 1989.
Yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahamara imyaka mike ubundi ajya muri Kenya gushaka imibereho nyuma aza kujya gutura muri Canada muri Nzeri 2014.
Mu mpano afite harimo kuririmba no kwandika indirimbo ndetse no kubwiriza ubutumwa bwiza. Amaze kwandika indirimbo zirenga 60 ariko amaze gushyira hanze indirimbo umunani z’amajwi n’amashusho.
Yakoranye n’abaramyi bakomeye mu Rwanda anavuga ko afatiraho icyitegererezo ku barimo Uwimana Aimé na Gentil Misigaro na we uba muri Canada akaba ari na we wakoze album ya mbere ya Nice.
Abarizwa mu Itorero ryitwa Freshmanna of Edmonton aho ahagarariye itsinda ry’abaririmbyi bayobora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, we n’umugore we bakaba banavugamo ubutumwa nyuma yo guhabwa izi nshingano muri Kamena uyu mwaka.
Yakoze album ye ya mbere mu 2015 yise ‘Ndahamya’ iriho indirimbo esheshatu zirimo izakunzwe cyane nka ‘Umbereye Maso ‘ yahuriyemo na Gentil Misigaro, ‘Yesu Niwe’ n’izindi. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’umwana umwe.
Uyu muhanzi aheruka gukorera igitaramo mu Rwanda yari yise ‘Umbereye maso Live Concert’ cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 8 Ukuboza 2019.