AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ni ukwitegura kuko Kristo ari bugufi- Danny Mutabazi mu ndirimbo nshya

Ni ukwitegura kuko Kristo ari bugufi- Danny Mutabazi mu ndirimbo nshya
11-08-2020 saa 19:23' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1299 | Ibitekerezo

Umuramyi umaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi yashyize hanze indirimbo yibutsa ko Kristo ari hafi kugaruka.

Ni indirimbo yise ‘Amarira y’ibyishimo’ yakozwe mu mwaka ushize mu buryo bw’amajwi ariko kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze amashusho yayo.

Igice kinini cy’amashusho y’indirimbo ‘Amarira y’ibyishimo’ cyafatiwe mu gitaramo cya Danny Mutabazi yamurikiyemo alubumu ye ya mbere yise ‘Calvary’. Iki gitaramo cyabaye 02 Kamena 2019.

Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko muri rusange ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwibutsa abantu ko Kristo ari hafi kugaruka ari nayo mpamvu basabwa guhora biteguye.

Yagize ati “Ni ukubwira abantu kuba maso no kwitegura kuko Kristo ari bugufi.”

Reba amashusho y’indirimbo ya Danny Mutabazi

Ni indirimbo iri kuri alubumu ye ya kabiri, yayiririmbye mu gitaramo cya cyo kumurika alubumu ye ya mbere ariko ntabwo yari iri kuri iyo alubumu.

Danny Mutabazi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Impamba y’Urugendo’, ashimira abakunze b’ibihangano bye bakomeje kumushyigikira.

Danny Mutabazi ni Umuramyi ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave, yatangiye kuririmba muri korali z’abana mu 2004

Reba amashusho y’indirimbo ya Danny Mutabazi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA