AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ni nka Film : Umunyarwenya ukoresha Igipupe yahishuye ko umukobwa yatereye ivi bagiye batandukana kenshi bagasubirana

Ni nka Film : Umunyarwenya ukoresha Igipupe yahishuye ko umukobwa yatereye ivi bagiye batandukana kenshi bagasubirana
13-09-2021 saa 13:36' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2280 | Ibitekerezo

Azwi mu nkuru zitanga ubutumwa mu kiganiro akora kizwi nka Think Again aho akunze no kugaruka ku nkuru z’urukundo. Ubu na we yahamije inzira nshya mu rukundo rwe aho yaciye bugufi akambika impeta umukobwa yeguriye umutima. Ni Umunyamakuru Uwiringiyimana Patience Karani.

Uyu musore usanzwe ari Umunyamakuru ku Isango Radio&TV, yamamaye cyane mu rwenya aho akoresha igipupe yise Golizo kivuga amagambo asekeje.

Na none kandi azwi mu kiganiro Think Again gitambuka ku Isango TV no kuri YouTube, atangiramo ubutumwa bwubaka ku ngingo zinyuranye zirimo n’iz’urukundo.

Mu cyumweru gishize yateye intambwe mu rukundo rwe na Kayesu Jeannette ubwo yacaga bugufi akamuterera ivi akamwambika impeta amusaba kumubera umugore undi na we akabyemera.

Ni ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali aho byatunguye benshi bari bahari dore ko uyu musore yaciye bugufi ngo yambike impeta umukunzi we ariko na we agahita ca bugufi ubundi akayimwambika bombi bateye ivi.

Yavuze uburyo yinjiye mu rukundo n’uyu mukobwa bitegura kurushingana aho ngo bari kumwe n’undi musore mugenzi we bakanyura aho uriya mukobwa yakoraga ariko uwo musore mugenzi we akamwaka nimero ya Telefone mu gihe undi we yagendeye aho.

Karani avuga ko yaje kubaza uwo musore niba nimero yatse uwo mukobwa hari icyo yayikoresheje akamubwira ko ntacyo ari na bwo yahitaga ayimusaba akaza kumwivugishiriza bikaza kurangira batangiye kwiyumvanamo.

Yavuze ko ibi byabaye muri 2018 ubwo batangiraga gucudika bakiyemeza kwinjira mu rugendo rwa Cheri&Cherie ariko ngo bagiye batandukana ndetse bagashaka n’abakunzi bashya ariko bakongera bagasubirana.

Ati “Twagiye twibaza ese ni ubucuti, ni urukundo tubimenye ? Vuba aha dusanga igihe cyose twabanye tuziranye, bisobanura uko abantu bagomba kubana badacengana.”

Karani avuga ko muri uko kugenda batandukana basubirana, yamenyanye n’abakobwa babiri ndetse ko no ku ruhande rw’umukobwa bishobora kuba byaragenze uko ariko ko ntawundi yabonye umukunda nk’uko uyu yamaze kwambika impeta amukunda.

Yavuze ko indi mihango y’ubukwe bayiteganya mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiro z’utaha.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA