AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Neg G The General wari warabaswe n’ibiyobyabwenge yavuye i Wawa n’ingamba zidasanzwe

Neg G The General wari warabaswe n’ibiyobyabwenge yavuye i Wawa n’ingamba zidasanzwe
3-07-2020 saa 19:39' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2540 | Ibitekerezo

Umuraperi Ngenzi Serge wamamaye nka Neg G The General yatangaje ko nyuma yo kumara umwaka wose agororerwa ku Kirwa cya I Wawa agarukanye ingamba nshya zo kuba umusemburo w’impinduka no gushishikariza urubyiruko kureka ibibyabwenge.

Neg G yajyanywe I Wawa muri Gashyantare 2019, nyuma yo gufatirwa ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, afite ibiyobyabwenge by’umwihariko ikizwi nka heroin [Mugo] kiri mu bisigaye bikoreshwa n’urubyiruko.

Uyu musore wari umaze umwaka n’amezi asaga abiri agororerwa kuri kiriya kirwa yavuze ko atahanye ingamba zirimo kuba umusemburo w’impinduka mu rubyiruko arushishikariza guca ukubiri n’imigenzereze mibi by’umwihariko abishora mu biyobyabwenge.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko ubuzima bwe ahanini yabubayemo ari umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge ari nayo mpamvu abyicuza ariko akanaba yarabikuyemo isomo rikomeye.

Kuri we avuga ko ajya kujyanwa I Wawa ari amahirwe akomeye yagize kuko ubuzima bwe bwari bumaze kujya habi cyane ko yamaze imyaka 10 anywa heroin [Mugo] n’indi umunani anyway urumogi.

Yakomeje agira ati “Njya kujya I Wawa ubuzima bwari bumeze nabi, ubuzima bwanjye burebure mbayeho nk’umuntu nari mbumaze ndi imbata y’ibiyobyabwenge. Kujya I Wawa ni Imana yabikoze n’ubwo bigitangira ntabyiyumvishaga nk’umuntu.”

Neg G avuga ko yafashwe n’Urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge [Anti-Narcotics Unit (ANU)] rwafashe uwo bari basanzwe basangira ikiyobyabwenge cya mugo.
Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Neg G

Uwo musore yarafashwe maze Polisi imusaba gutanga umuntu ucuruza iki kiyobyabwenge kugira ngo imurekure aribwo yaje guhita atanga Neg G.

Ati “Yarantanze ariko byarangoye mu minsi ya mbere ariko yarankoreye kuko maze kugera I Wawa naje gusanga ko ari Imana yari yamuntumyeho kuko naje kubona ukuri mbona ko yangiriye neza n’aho ari namushimira kuko yabaye intumwa y’Imana ubu nagarutse mu buzima bwa kimuntu.”

Uyu musore avuga ko mbere y’uko ajyanwa I Wawa yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge kugeza ubwo atabashaga kugira icyo akora atabifashe kandi n’ubwo yabaga nta mafaranga afite yayashakaga bubi na bwiza.

Neg G avuga ko ibiyobyabwenge byamutwaraga amafaranga menshi cyane ko igarama imwe ya Mugo igura ibihumbi 20Frw kandi we yanywaga amagarama abiri mu minsi itatu bivuze ngo mu minsi itatu yabaga akeneye ibihumbi 50Frw ubariyemo n’ayo yakoresheje mu ngendo ajya gushaka iki kiyobyabwenge.

Neg G mushya….

Ngenzi Serge ni umwe mu baraperi bakanyujijeho hano mu Rwanda ndetse ari mu bafite impano idashidikanywaho ahanini ugendeye ku ndirimbo yakoze cyangwa ibitangazwa n’abatunganya umuziki bamuzi.

Ni umugabo ufite umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko ariko, Neg G ntabwo abana na nyina w’uyu mwana ndetse n’umwana ntabwo babana.

Ni umwe mu bahanzi bakunze gufungwa kenshi bazira ibibyobyabwenge cyane ko nko mu 2017, yafunzwe inshuro ebyiri zose ndetse bajya no ku mujyana I Wawa yari amaze ukwezi kumwe avuye I Gikondo n’ubundi ahajyanwa inzererezi n’abanywa ibiyobyabwenge.

Uyu musore yageze I Wawa agirwa inama, arabohoka avuga ibyo yanyuzemo byose abibwira abaganga babishinzwe baramufasha aragororwa asubirana ubuzima bwiza none ubu ni mushya.

Yagize ati “Nagezeyo ndiyakira hashize amezi atandatu nza kuba intore ngira amahirwe ntorerwa kuyobora bagenzi banjye barenga 4300, nari perezida wabo. Urumva ko nagezeyo nkabasha kumenyera ubuzima.”

Yakomeje avuga ko “Icya mbere mvanyeyo ni ukuba ndi ku murongo, gukora ibintu biciye mu mucyo kandi nkaba umugabo wo guhamya ko ibiyobyabwenge ari bibi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu n’igihugu.”

Avuga ko aje gutanga umusanzu wo kurwanya ibiyobyabwenge agafasha Umukuru w’Igihugu muri urwo rugamba ahereye ku rubyiruko rwamukopeye bagashukwa n’ibyo yakoraga byo kwishobora mu biyobyabwenge.

Yakomeje agira ati “Narahindutse, ndi umuntu mushya nawe urabibona. Ikintu cya mbere nabashije guhinduka ndavuga nti ibiyobyabwenge nta kintu byamariye mu myaka 18 nabimazemo, niyo mpamvu nshaka guhinduka ngakorera amafaranga nkaba umugabo.”

Neg G The General yamamaye mu ndirimbo zitandukanye by’umwihariko ubwo yari akiri mu istinda rya UTB Soldiers yari ahuriyemo na Riderman ndetse na Puff G.

Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Neg G

Amafoto na Video : Kubananeza Willy Evode


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA