Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yisobanuye ku byo we na bagenzi be banenzwe na Ange Kagame bijyanye n’imibarize yabo mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019 ndetse anasobanura byinshi bijyanye n’uburyo abakobwa bitabiriye aya marushanwa bagiye bagaragaza ko bamutinya mu buryo budasanzwe.
Miss Mutesi Jolly azi neza ko abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bari baramuhabutse cyane ndetse yiboneye ko bamusubiza bafite igihunga ariko ngo impamvu yabyo ntayo azi nk’uko yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na KT Radio ubwo yabazwaga uburyo abakobwa bamureba bagahahamuka bakanagira igihunga mu byo bavuga.
Miss Mutesi Jolly ati : "Nanjye ndabyibaza kuko nanjye ni ikintu kintungura buri munsi mu buzima bwanjye, kuko nta kintu kidasanzwe, nanjye naciye muri ruriya rugendo (rwo guhatanira ikamba)... Baranabivugaga cyangwa najya no kubaza umwana ikibazo ukabona aransubirishamo inshuro zirenze eshatu kandi namubajije ikibazo cyoroshye cyane. Nanjye ntabwo mbizi, kereka wenda ari bo bavuze [icyo bantinyira]."
Miss Mutesi Jolly yakomeje avuga ko ataba yambaye ibintu biteye ubwoba ndetse ko nko mu gusoza amarushanwa ya Miss Rwanda 2019 byavuzwe ko we abaza ibibazo bikomeye nyamara ngo yarabazaga ibibazo byanditswe nk’uko n’abandi bakemurampaka babisomaga.
Miss Mutesi Jolly yabajijwe iby’uko yakiriye kuba Ange Kagame yaravugiye kuri Twitter ko byaba byiza hahawe agaciro Ikinyarwanda mu marushanwa ya Miss Rwanda kuruta guha agaciro Icyongereza, maze uyu musoza asubiza agira ati : "Ese ubundi ninde wababwiye ko umukobwa atorwa kubera ko azi icyongereza gusa ? Umukobwa ntabwo atorwa kubera ko azi icyongereza... Ese ubundi ko ujya gukora Interview y’akazi uzakorera Abanyarwanda, uzakorera mu Rwanda, bagasaba ko ugomba kuba byibuze uri ururimi rumwe rw’amahanga ? Si uko baba basuzuguye Abanyarwanda, si uko baba bashatse gutesha agaciro ururimi !"
Mutesi Jolly yakomeje agira ati : "Ntekereza ko... Ikinyarwanda ni cyiza ariko nanone nkeka ko dukeneye umukobwa wabasha guhatana... Hari abagiye bavuga ngo wenda bavuge Ikinyarwanda gusa nibajya mu marushanwa mpuzamahanga bagire abasemuzi, hari ibintu biba bigoye kumva no kwiyumvisha... Kuko njye ntabwo numva ukuntu ushobora gutekereza ko... Ese ibyo byose byazishyurwa nande ? Tuvuge ko wenda ubushobozi buhari ariko se kuba ufite umukobwa uzi indimi adakeneye umusemuzi no kuba ufite ukeneye umusemuzi..."