AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mushiki wa The Ben yitabye Imana

Mushiki wa The Ben yitabye Imana
25-09-2020 saa 13:21' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 15933 | Ibitekerezo

Umuhanzi The Ben hamwe n’abantu be ba hafi batashywe n’akababaro, nyuma y’inkuru y’incamugongo ko Kabeho Nuriat wari mushiki we kwa nyina wa wabo, yitabye Imana.

Iyi inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020, ibanje gutangazwa na The Ben.

Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram ubutumwa bw’akababaro ati "Nari ndi kuri Instagram nganiriza abafana n’umuryango mu buryo bw’imbona nkubone, ubwo Mama yampamagaraga arira cyane, ambwira ngo ’Ben, Kabeho ntakiri kumwe natwe’. Ntabwo mwabyumva gusa nabuze umufana wanjye ukomeye. Mushiki wanjye, umutima wanjye washengutse."

Uncle Austin wari umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa, na we yanditse kuri Instagram agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwe, ati "Uruhukire mu mahoro mushiki wanjye."

Kabeho yari mukuru wa Fifi wabyaranye na Jay Polly, ndetse babanye nk’umugabo n’umugore, baza gutandukana. Uyu muraperi yanditse agaragaza ko abuze umuntu w’agaciro, ati "Imana ikwakire mushiki wanjye Kabeho. Uruhukire mu mahoro, tubuze umuntu w’agaciro."

View this post on Instagram


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA