Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, akoresheje amagambo y’icyongereza yuzuyemo imitoma itagira uko isa, yatatse umugore we Niyonizera Judith baherutse gusezerana imbere y’amategeko bakanakora imihango yo gusaba no gukwa, nyuma y’igihe kirekire bakundana ariko iby’urukundo rwabo barabigize ubwiru bukomeye.
Safi Niyibikora ukunda kwiyita Madiba, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha, yanditse amagambo agaragaza urukundo ruhebuje akunda umugore we Niyonizera Judith, anagaragaza bimwe mu byiza yibitseho bituma amubona nk’umugore udasanzwe bazabana akaramata.
Safi Madiba ati : "Warakoze Mana kuri uyu munsi w’ibyishimo, warakoze ku bw’iyi mpano wampaye, umugore wanjye, igisobanuro cy’umugore nyawe. Umugore w’umutima nk’uwa zahabu umugore w’umutima w’urukundo n’urugwiro, umugore w’umutima ukomeye kandi wihangana, umugore w’ubwiza karemano imbere n’inyuma, kandi ikiruta byose akaba ari umugore uguhimbaza [Mana] akanakuramya. Ndagukunda Judith, uri byose nari nkeneye kuva kera ngo numve nuzuye. Nishimiye cyane kuzamarana nawe ubuzima bwose nsigaje ku isi ! Nzakora igishoboka cyose ngo mbe umugabo mwiza kurusha abandi wifuje igihe cyose, Imana ihe umugisha urugendo rwacu rushya".
Safi Madiba na Niyonizera Judith, bamaze imyaka myinshi bakundana n’ubwo iby’urukundo rwabo bakomeje kubigira ubwiru, kugeza ubwo hatangajwe amatariki y’ubukwe bwabo abantu bagatungurwa. Hari amakuru avuga ko bakundanye guhera mu mpera za 2015, ariko icyo gihe kuko Safi yakundanaga na Parfine Umutesi, ntiyigeze abigaragaza ahubwo bakomeje kubigira ubwiru.
Nko muri Nzeri 2016, Safi Madiba yari kumwe na Niyonizera Judith ndetse yanamumurikiye inshuti ze zitandukanye zirimo n’ibyamamare bizwi muri muzika nyarwanda na sinema nyarwanda, gusa icyo gihe bose bakomeje kumubikira ibanga kuko yari agikundana na Parfine.
Aha Safi yari kumwe n’umukunzi we Judith muri Nzeri 2016
Niyonizera Judith, mu myaka ishize yakoraga muri hoteli Umubano (Novotel) ari naho yaje kumenyanira n’umuzungu wo muri Canada, aza kumurongora ndetse amujyana muri Canada babanayo igihe gito ariko baza kunaniranwa baratandukana. Yatangiye umubano we na Safi akiba muri Canada bakajya babonana yaje mu Rwanda ndetse bakundaga kwibanira mu nzu nk’uko amakuru yemezwa n’inshuti zabo abihamya, ariko Safi akirinda ko byajya mu itangazamakuru kuko byari bizwi ko umukunzi we ari Parfine Umutesi baje kwemeza ko batandukanye mu minsi micye ishize hagahita hanatangazwa iby’ubukwe bwa Safi na Judith.