AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu magambo ateye agahinda Israel Mbonyi yatabarije Abanyamulenge benewabo bari kwicwa

Mu magambo ateye agahinda Israel Mbonyi yatabarije Abanyamulenge benewabo bari kwicwa
11-11-2019 saa 07:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7874 | Ibitekerezo

Umuramyi Israel Mbonyicyambu abenshi bazi nka Israel Mbonyi aratabariza Abanyamulenge bari kwicirwa n’ Abamaimai mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Yasabye inzego bireba kugira icyo zibikoraho.

Ni mu butumwa yashyize kuri instagram aho yagize ati “Ibi ni ibiki biri kuba muri Congo I Mulenge, ? Si ubwa mbere biba aka ni akarengane kandi kamaze igihe kirekire kuva mu 1960”.

Akomeza agira ati “Abatabazi aba bantu ni abantu beza bitwa Abanyamulenge, ni abantu bakeneye ubutabera, urukundo, ubuzima, nk’ uko biri mu bindi bihugu byose. Turasaba abo bireba, umuryango w’ abibumbye, ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres, nyamuneka nimutere intambwe mugire icyo mukora”.

Hashize igihe Abamaimai bagaba ibitero ku banyamulenge bakabica bakanasahura amatungo yabo.

Umwe Banyamulenge bahunze yabwiye Ijwi ry’ Amerika ati “Twebwe twahunze Abamaimai, baraduteye badusenyera amazu, batunyaga inka, batunyaga ihene batunyaga intama, bica abantu, ibintu byinshi byarangiritse”.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu mpera z’ icyumweru gishize yabwiye abanyamakuru ko iki kibazo cy’ iyicwa ry’ Abanyamulenge akizi ndetse ko harimo gushakwa umuti urambye ku bufatanye bw’ u Rwanda na Congo.

Yagize ati “Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, mu bice bya Minembwe, nabyumviseho, narabisomye, Perezida mushya wa RDC yashyikirije ibihugu by’abaturanyi igitekerezo cyo gukorera hamwe mu gushaka umuti ku bibazo by’umutekano. Cyakiriwe neza ariko ntabwo ari ugukemura ikibazo kimwe ngo ibindi ubireke, gahunda yari ukureba amateka y’ibi bibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’uburyo twabikemura ibihugu twese dufatanyije.”

Ubu bwicanyi ni ubugizi bwa nabi bukomoka ku bitero abaturage bagabwaho n’inyeshyamba bavuga ko ari iz’umutwe wa Mai Mai ziganjemo abanye-Congo biyita gakondo, bafata Abanyamulenge nk’abanyamahanga.

Ubutegetsi bwa Komini Minembwe muri Teritwari ya Fizi butangaza ko nibura abantu ibihumbi 70 bahungiye mu murwa mukuru w’iyo komini, mu gihe Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ubariyemo n’abahungiye mu tundi duce no mu mahanga bose bagera ku bihumbi 200 bahunze kubera izo mvururu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA