Umuhanzi uri mu bafite amazina akomeye muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Wycliffe Tugume [YKee Benda], yakoze impanuka ikomeye y’imodoka yari arimo n’umuryango we gusa Imana yakinze akaboko n’ubwo uyu mugabo yakomeretse cyane ariko ntan’umwe witabye Imana.
Uyu muhanzi yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko yakoze impanuka ari kumwe n’umuryango we, umugore we witwa Julie Batenga ndetse n’umwana wabo w’umuhungu witwa Dante.
Mu butumwa yanyujije kuri Facebook yavuze ko “Shimwa Mana kubwo kumpa andi mahirwe yo kubaho. Nakoze impanuka ndi kumwe n’umuryango wanjye ariko bo nta kibazo bagize.”
Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko uyu muhanzi yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020.
Amakuru ava mu nshuti za YKee Benda n’umuryango we avuga ko bari basohokanye nk’umuryango baza gukora iyi mpanuka ubwo bari mu nzira bataha, ako kanya bahita berekezwa kwa muganga kwitabwaho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Ykee Benda yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amafoto amugaragaza yakomeretse mu maso ndetse abaganga bamudoze mu isura.
YKee Benda n’umuryango we bakoze impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko