Uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018, Muri Kigali Convention Center hagiye kubera umuhango wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Kuri ubu imyiteguro y’ahagiye kubera iki gikorwa yamaze kurangira aho igitegerejwe ari isaha nyamukuru.
Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 aratoranywa mu bakobwa 20 batoranyijwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, bakaba bamaze ibyumeru bibiri I Nyamata muri La Parisse Hotel mu mwiherero, aho bahererwaga amasomo atandukanye harimo agaruka ku muco, gukunda igihugu, ubumenyi rusange n’ibindi.
Benshi baturutse imihanda yose baje gushyigikira ababo ndetse hari na bamwe mu baje kwihera amaso uko iki gikorwa kiraza kuba kigenda.
Aha niho abaje gushyigikira ba Nyampinga babo ndetse n’abaje gukurikira igikorwa bateguriwe kwicara
Abantu batangiye kugera aho igikorwa kiri kubera
Aya ni amakanzu ba Nyampinga baratambuka bambaye
Abafata kucyo kunywa nabo basubijwe baraza kuba bameze neza
Aba bari kugaragaza uwo bashyigikiye ndetse n’ibyo azageza ku Banarwanda naramuka abaye Nyampinga w’u Rwanda
AMAFOTO : Mugabo Paccy