AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto : Ibirori by’akataraboneka byabereye ku mazi mu Mujyi wa Wuhan ahatangiriye Coronavirus

Mu mafoto : Ibirori by’akataraboneka byabereye ku mazi mu Mujyi wa Wuhan ahatangiriye Coronavirus
19-08-2020 saa 11:00' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2356 | Ibitekerezo

Abantu babarirwa mu bihumbi bari bahuriye ahitwa Wuhan Maya Beach Water Park, mu Mujyi wa Wuhan mu gihugu cy’u Bushinwa ahazwi nk’aho ariho hatangiriye icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Mu mpera za 2019, nibwo iki cyorezo cyatangiye kuvugwa mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa. Gusa kuva muri Gicurasi nta murwayi mushya uragaragara muri uyu mujyi.

Muri iki gihugu cy’u Bushinwa imirimo myinshi yarongeye irasubukurwa ku buryo abantu basubiye mu buzima busanzwe cyane ko ubutegetsi bw’iki gihugu butangaza ko bwatsinze COVID19.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo mu Mujyi wa Wuhan habereye ibirori bidasanzwe ndetse bibera ku mazi.

Icyorezo cya COVID19 kimaze gukwira Isi yose ndetse imibare igaragaza ko abo kimaze guhitana bagera ku 771,635 mu basaga 21,756,357 bamaze kucyandura.

Abantu babarirwa mu bihumbi nibo bitabiriye ibi birori byabereye ku mazi

Byari ibyishimo abantu bari kwishimisha mu Mujyi wa Wuhan

Nta muntu n’umwe wari wambaye agapfukamunwa ndetse ibyo guhana intera ntabwo babikozwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA