Kuri iki Cyumweru tariki ya Mbere Mutarama 2017, umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakoreye igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Kigali, akaba yashimishije bikomeye imbaga y’abafana be bamweretse ko bamwishimiye, biza kugera aho bimurenga amarangamutima aramuganza asuka amarira, bamwe mu bafana be na bo amarira y’ibyishimo ababana menshi.
Iki cyari igitaramo cy’imbonekarimwe, abanyarwanda benshi bari bategereje kongera kwirebera The Ben ku rubyiniro imbere yabo nyuma y’imyaka myinshi yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iki gitaramo, The Ben yabanjirijwe ku rubyiniro n’abandi bahanzi nyarwanda bakunzwe nka Charly na Nina, Yvan Buravan na Bruce Melodie.
MC Tino ni we wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo
Charly na Nina bari mu bashimishije abantu cyane muri iki gitaramo
Yvan Buravan aha yari kumwe na Uncle Austin baririmbanye indirimbo yabo "Urwo ngukunda"
Bruce Melodie na we yashimishije abantu mu ndirimbo ze z’urukundo
Abafana bari benshi cyane, wabonaga buri wese afana ukwe kandi yishimye bikomeye
Muri iki gitaramo kandi, The Ben yaririmbanye indirimbo ze zo ha mbere na bamwe mu bahanzi nyarwanda bagiye bazikorana, harimo nk’iyitwa Impfubyi yaririmbanye na Bull Dogg, hamwe n’indi yaririmbanye na murumuna we Green P na Bull Dogg yitwa "Kwicuma", hakaza Sinari nkuzi The Ben yaririmbanye na Tom Close.
The Ben yafashijwe kuririmba n’itsinda ry’abanyeshuri biga muzika ku Nyundo
The Ben imbere y’abafana i Remera mu mujyi wa Kigali
The Ben na Green P na Bull Dogg ku rubyiniro
The Ben hamwe na Tom Close bakoranye cyane muri muzika, ndetse benshi babanje kugirango bava inda imwe
The Ben yasubije benshi mu byihe byashize abaririmbira indirimbo ze zagiye zikundwa, aza gusoreza kuri "Habibi" irimo kubica bigacika. Iyi yo ubwo yayiririmbaga, yabanje kuvuga imyato Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yibutsa Abanyarwanda batuye hirya no hino ku isi ko bakwiye gushima Imana. Ubwo yatangiraga kuririmba, imvamutima zabaye nyinshi amarira arashoka, kandi ubwo abakunzi be benshi nabo niko banyuzagamo bikabarenga bakarizwa n’ibyishimo.
AMAFOTO : IBYAMAMARE & IGIHE