Julius Chita ni umusore ufite impano idasanzwe yo kwigana amajwi y’abantu ukagirango koko nibo, kuburyo uramutse wumvise avuga utamureba wagirango ni abo bantu barimo kuvuga. Ibyamamare nka Meddy, Uncle Austin, Rutamu Elie Joe, Mike Karangwa, Ally Soudy n’abandi benshi abasha kubigana bigahura. Mu kwigana Meddy, yamugaragaje mu buryo busekeje avuga iby’uko Miss Mwiseneza Josiane yatumye azima ubwo yazaga mu Rwanda uyu mukobwa arimo kuvugwa cyane.
Mu kiganiro cy’amashusho twagiranye na Julius Chita, yatugaragarije uburyo yigana Meddy, Uncle Austin, Pascon, Theoneste Nisingizwe, Rutamu, Jean Butoyi, Mike Karangwa, Claude Kabengera, Ally Souddy, Francois Kanimba, Jean Pierre Kagabo n’abandi batandukanye, abo bakaba bari mu bakabakaba 40 abasha kwigana.
Julius Chita ufite iyi mpano idasanzwe, avuga ko bimusaba gutega amatwi yitonze akumva ijwi ry’umuntu runaka ashaka kwigana, hanyuma akagenda arifata ari nako aryigana kuzageza amenye kuvuga nkawe neza.
Iyi mpano afite ashaka kuyibyaza umusaruro abinyujije mu bikorwa bitandukanye ateganya muri uyu mwaka wa 2019 birimo n’ibyo ashaka gukora yifuza ko byazamamara ku rwego mpuzamahanga.
REBA VIDEO UKO JULIUS CHITA YIGANA ABANTU HANO :