AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mowzey Radio album ye ya mbere apfuye igiye kujya ahagaragara

Mowzey Radio album ye ya mbere apfuye igiye kujya ahagaragara
17-01-2019 saa 10:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1157 | Ibitekerezo

Mu byumweru bibiri biri imbere ku itariki Mowzey Radio yavutseho GoodLyfe Entertainment izashyira ahagaragara umuzingo w’ indirimbo z’ amajwi uyu muhanzi wari ikirangirire mu karere u Rwanda yasize zitarasohoka.

Moses Ssekibogo wamamaye nka Mowzey Radio yarwamiye ukuboko kw’ abagabo tariki 1 Gashyantare 2018, ku myaka 33 aguye ku kabari kitwa De Bar kazwi cyane mu gace ka Entebbe.

Iyi album yiswe ‘Moses the Great’ izashyirwa ahagaragara tariki 25 Mutarama 2018, ku nzu iherutse gufungurwa na Jose Chameleone yitwa DNA Lounge. Iki gitaramo cyo gushyira ahagaragara iyi album kizakorwa mu buryo bwa Silent Disco.

Umujyanama wa GoodLyfe Emotionz yavuze ko iki gitaramo kigamije gusigasira umurage Radio yasize wo kugira umwihariko w’ ijwi ryakunzwe mu buryo budasanzwe.

Yongeyeho ati “Buri mwaka ku itariki Mowzey yavutse hazajya hasohoka album.”

Mwozey Radio yarimbaga mu itsinda ryitwa GoodLyfe ndetse yanakoranye indirimbo n’ abahanzi bo mu Rwanda barimo na Tom Close.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA