AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mister Africa yigeze kwegukanwa na Jay Rwanda yatwaye n’Umunya-Angola ariko Umunyarwanda ntiyaviramo aho

Mister Africa yigeze kwegukanwa na Jay Rwanda yatwaye n’Umunya-Angola ariko Umunyarwanda ntiyaviramo aho
17-09-2021 saa 15:13' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1005 | Ibitekerezo

Umusore w’Umunya-Angola, Eryvaldo Reis yegukanye ikamba rya Mister Africa yigeze gutwarwa n’Umunyarwanda Jay Rwanda ariko Umunyarwanda Rukundo Dismas witabiriye iry’uyu mwaka ntiyaviriyemo aho kuko yabaye umusore ugaragara neza.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ribera i Abidjan muri Cote d’Ivoire aho u Rwanda rwari ruhagarariwemo na Rukundo Dismas usanzwe amurika imideri.

Iri rushanwa ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ryatwaye n’umusore wo muri Angola, Eryvaldo Reis.

Ubwo hatangwaga amakamba, Umunyarwanda Rukundo yaje mu byiciro bibiri bya nyuma aho yabanje kuza mu icyenda bagiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse akaza no kuboneka muri batanu bahatanye muri final.

Gusa ntiyahiriwe kuko ategukanye iri kamba ariko yabaye umusore ugaragara neza aho ikamba yahawe ryitwa Mister Substance

Umunya-Cameroun Asanga Braine Check we yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa aho yahize abandi mu kugira igituza, ajyanisha n’imbaraga zo guterura ibintu biremeye kurusha abandi.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu aho irya 2017 rwanaryegukanye ubwo Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka ay Rwanda yaryegukanaga.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA