Nirere Ruth ; umuhanzikazi w’umunyarwandakazi uzwi nka Miss Shanel, yerekanye ko atwite inda nkuru ndetse ko yitegura kwibaruka umwana we wa kabiri nyuma y’umwaka n’amezi macye yibarutse imfura. Ibi yabigaragaje agaragaza n’inda ye bigaragara ko akuriwe azabyara mu gihe cya vuba.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook, Miss Shanel yatangarije abakunzi be ko amaze igihe mu kiruhuko cy’ababyeyi ariko abantu bakaba bakwiye kwitegura indirimbo ye nshya amaze igihe ahugiyeho, izasohoka mu minsi iri imbere, byumvikana ko ari nyuma yo kubyara. Aha ninaho Miss Shanel yagaragaje inda ye bigaragara ko akuriwe yenda kubyara.
Aha Miss Shanel yagaragazaga ko atwite inda ya kabiri kandi akuriwe
Nirere Shanel n’umugabo we Guillaume Favier bari bibarutse umwana w’umukobwa tariki 3 Nzeri 2015, uwo mwana bakaba baranamuhaye amazina akubiyemo ay’ababyeyi bombi, dore ko yitwa Sana Eliane Favier Nirere.
Ubwo yari atwite uyu Sana Eliane Favier Nirere, Miss Shanel nabwo yakunze gushyira hanze amafoto agaragaza inda ye akuriwe, ibintu ndetse bamwe bagiye bagaragaza kunenga bavuga ko bitajyanye n’umuco nyarwanda n’ubwo hari abandi babonaga ko nta gikuba cyacitse.
Aha ni igihe Miss Shanel yari atwite umwana we w’imfura yibarutse muri 2015
Tariki 2 Kanama 2014 nibwo Miss Shanel yasezeranye akanambikana impeta n’umufaransa Guillaume Favier, ubu bakaba bamaze igihe kirenga imyaka ibiri babana nk’umugore n’umugabo. Nyuma yo gusezeranira mu Bufaransa, Miss Shanel n’umugabo we baje mu Rwanda banakora imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki 25 Ukwakira 2014, mbere y’uko basubira mu Bufaransa ari naho bibera.