AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Miss Naomie Nishimwe : Abategura Miss Rwanda babeshye Abanyarwanda ?

Miss Naomie Nishimwe : Abategura Miss Rwanda babeshye Abanyarwanda ?
26-02-2020 saa 08:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 15259 | Ibitekerezo

Tariki 23 Gashyantare 2020 nibwo abategura Miss Rwanda batangaje ko Naomie Nishimwe ariwe ubaye Miss Rwanda 2020, bukeye bwaho tariki 24 Gashyantare 2020 , Minisiteri y’ uburezi isohora amanota y’abarangije amashuri yisumbuye muri 2019 bigaragara uwabaye Miss Rwanda yatsinzwe amasomo 2 y’ingenzi mu byo yigaga.

Abategura irushanwa rya Nyampinga w’ u Rwanda batangaje ko uyu mukobwa winjiye mu irushanwa ahagarariye umujyi wa Kigali wari wambaye nomero 31 ari we uhiga abandi indangagaciro, ubwiza, ubumenyi, n’umuco.

Amanota y’ ibizamini bya Leta bya s6 agaragaza ko uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’ u Rwanda yigaga imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi(MEG), akaba yaratsinzwe imibare n’ubukungu atsinda bidashimishije ubumenyi bw’ isi.

Naomie Nishimwe yabonye impamyabumenyi y’amanota 13. Abiga MEG bakorera ku manota 73.

Amanota Naomie yagize yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kwibaza niba Nishimwe ariwe mukobwa uhiga abo bari bahatanye mu bumenyi. Gusa ikizwi ni uko mu bo bahataniraga iri kamba harimo benshi bamurushije amanota mu bizamini bya Leta.

Mu byo miss Rwanda agomba kuba yujuje harimo ko agomba kuba afite harimo : Indangagaciro, ubwiza, ubwenge n’ubumenyi, n’umuco


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA