AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Miss Mwiseneza yakiriye Abadepite bo muri Canada bashaka kumufasha mu mushinga we

Miss Mwiseneza yakiriye Abadepite bo muri Canada bashaka kumufasha mu mushinga we
12-02-2019 saa 09:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 20544 | Ibitekerezo

Nyampinga Mwiseneza Josiane kuri uyu wa 11 Gashyantare 2019 yakiriye ku kibuga cy’ indege cya Kigali I Kanombe abadepite bo muri Canada bashaka kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

Miss Popularity Mwiseneza Josiane afite umushinga wo kugabanya ikibazo cy’ igwingira mu bana b’ u Rwanda by’ umwihariko mu karere avukamo ka Karongi.

Depite Eve Torees, umunyapolitike w’ impirimbanyi y’ uburenganzira bw’ abagore akorana n’abategarugori benshi ku isi. Yavuze ko yakunze umushinga wa Mwiseneza akumva ashaka kumufasha kuwushyira mu bikorwa.

Eve Torees

Torees avuga ko uyu mushinga ushyizwe mu bikorwa wagirira akamaro u Rwanda n’ Afurika muri rusange.

Yagize ati : "Ubwo numvaga inkuru ya Josiane byanteye imbaraga zo kumva nakorana nawe, ni amahirwe kuba twatangirana, tugafatanya uyu mushinga hamwe wo kugabanya igwingira ry’abana. Ndatekereza uyu ni umushinga mwiza ku Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange."

Torees yazanye n’ Umunyarwanda Jean Claude Aimé Kumuyange uba muri Canada. Kamuyange ni impuguke mu bijyanye n’imibereho mu bukungu bigamije iterambere ry’urubyiruko n’imibereho y’abirabura muri CANADA.

Kamuyange yavuze ko abantu benshi barimo na nyina bakunze umushinga akaba ariyo mpamvu bagomba kumufasha ugashyirwa mu bikorwa.

Mu gihe Miss Mwiseneza Josiane yaba yemeye gukorana n’aba badepite, mu gihe cya vuba umushinga we wo kugabanya igwingira ry’abana mu Rwanda uzatangira gushyirwa mu bikorwa . Mwiseneza Josiane wakiriye aba bashyitsi yari afite akanyamuneza kenshi, yabwiye Inyarwanda ko nyuma y’ibiganiro agiye kugirana n’aba bashyitsi yakiriye ari bwo azatangaza byinshi bijyanye n’ibiganiro bazaba bagiranye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA