Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kamena 2016, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta, yakiriye mu biro bye Miss Rwanda 2016 ; Mutesi Jolly, ibi bikaba byabaye nko gukabya inzozi kuri uyu Nyampinga w’u Rwanda.
Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’ibitangazamakuru, Miss Mutesi Jolly yatangaje kenshi ko umuntu afata nk’icyitegererezo mu buzima bwe ari Minisitiri Louise Mushikiwabo. Yagiye avuga kenshi ko afite inzozi zo kuzaganira nawe none yazikabije. Kuri uyu wa Gatatu, uyu muyobozi yahaye ikaze Miss Mutesi Jolly maze aramwakira banafata umwanya baraganira.
Miss Jolly yasabye Minisitiri Mushikiwabo kumushyigikira mu bikorwa ateganya gukora birimo n’ibyo azakorera hanze y’igihugu, anamusaba kujya amuha inama n’ibitekerezo bizamufasha gukomeza guserukira neza igihugu cye haba mu Rwanda no hanze.
Minisitiri Mushikiwabo nawe yamushimiye ibikorwa akomeje kugenda akora, aboneraho kumusaba gukomeza kuba intangarugero no gukora ibihesha ishema umwana w’umukobwa bikanatanga isura nziza ku gihugu.
Waauu, ndakwishimiye cyane kuko nanjye wazinkabirije, kuko nanjye uyu madam niwe mfataho urugero muri byose. Niwe kitegererezo cyanjye. Be blessed