AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Jolly wavuzweho gupinga Mwiseneza yagize icyo amuvugaho

Miss Jolly wavuzweho gupinga Mwiseneza yagize icyo amuvugaho
7-02-2019 saa 18:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10402 | Ibitekerezo

Nyampinga w’ u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly uherutse kuvugwaho ko yagaragaje gupinga Miss wakunzwe mu irushanwa rya nyampinga 2019 ariwe Mwiseneza Josiane yavuze ko atigeze abona Mwiseneza nk’ umuntu udasanzwe.

Tariki 26 Mutarama 2019, nibwo nyampinga w’ u Rwanda wa 2019 yamenyekanye, uwo munsi nibwo Mwiseneza Josiane yambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, Mutesi Jolly ubwo yari mu kiganiro kuri KT radio yasabwe kuvuga uko yabonye Mwiseneza Josiane avuga ko atigeze amubona nk’ umuntu udasanzwe.

Yagize ati “Ndakeka Josiane yari umuntu uri mu irushanwa nk’abandi bose ntagitangaje, ntabwo yari umuntu udasanzwe mu irushanwa, Josiane yari afite amahirwe angana n’ayabandi bose ntakintu gitangaje.”

Yakomeje agira ati “ Ikindi navuga kuri Josiane ni uko ari umukobwa watinyutse, ntabwo ari buri muntu wese upfa gutinyuka wenda ubwo nibwo budasa nasa numuvugaho, yaratinyutse yeretse abandi bakobwa bose ko bishoboka.”

Nyuma y’itorwa rya miss Rwanda 2019, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe videwo igaragaza uyu Miss Jolly arebana n’umujaji mugenzi we bakamwenyura nyuma agahita arangarira muri terefone ubwo Miss Mwiseneza yasabaga gusubirirwamo ikibazo yari abajijwe mu Cyongereza.

Bamwe mu basesenguye iyo videwo bavuze ko kuba Mutesi Jolly yaramwenyuye agahita yigira muri terefone ari ikimenyetso cy’uko yari apinze Mwiseneza Josiane.

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly

Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA