AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Miss Bahati yavugishije abantu kubera amafoto yashyize hanze yambaye ikariso gusa

Miss Bahati  yavugishije abantu kubera amafoto yashyize hanze yambaye ikariso gusa
19-03-2018 saa 11:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 14365 | Ibitekerezo

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace nawe yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragaza amafoto ye yambaye utwenda tuzwi nka ’Bikini’ tudakunze kuvugwaho rumwe cyane cyane mu gihe twambawe mu ruhame n’abigeze kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mukobwa utari uherutse kuvugwa mu itangazamakuru, yongeye kugarukwaho nyuma yo gushyira ifoto ye kuri instagrama yambaye imyenda igaragaza neza imiterere ye, ibintu byatangiyer gukurura imbaka, bamwe bavuga ko bidakwiye abandi bavuga ko nta kibazo kibirimo.

Gusa mu bamukurikira kuri instagramn batangiye kuvuga kuri aya mafoto yashyize ahagaragara, hari abari kuvuga ko bashimishijwe n’imiterereye ndetse no kuba yarakomeye ku buranga bwe ntiyisige amavuta amuhindura uruhu, dore ko ubusanzwe ari urukara.

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yaciye agahigo ko kumarana ikamba imyaka itatu, dore ko Miss Kayibanda Aurore wamusimbuye yaryambitswe muri 2012. Kugeza magingo aya Miss Bahati abarizwa ku mugabane wa Amerika aho akorayo akazi k’ubuganga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA