Miss Bahati Grace wabaye nyampinga wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, yahuye na Miss Mutesi Jolly wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016, ashimishwa no kumushyigikira mu marushanwa ya Miss World kandi agaragaza byinshi amushima.
Nk’uko yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Miss Bahati Grace akimara kumva ko Miss Jolly agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byaramushimishije cyane ahita yumva ko akwiye kumushyigikira. Yagize ati : "Jye maze kumenya ko yaje inaha aho Miss World yabereye, byaranshimishije cyane kumva ko u Rwanda rugiye kwinjira muri Miss world. Numva inkunga yambere namutera ari ukugenda nkamushigikira."
Miss Bahati Grace yishimiye cyane guhura na Miss Mutesi Jolly
N’ubwo kandi Miss Mutesi Jolly atigeze abasha kwegukana ikamba rya Miss World, Bahati Grace ashimangira ko yitwaye neza, kandi akwiye kubishimirwa. Aha yagize ati : "Jolly yitwaye neza mu irushanwa n’ubwo atabashije kuzana ikamba, hari byinshi yakuyemo. Ikindi na none yubatse amateka nka Miss Rwanda wa mbere waduhagarariye mu irushanwa rya Miss World."
Miss Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda wa mbere witabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’isi
Uretse ibijyanye n’amarushanwa ya Miss World, Miss Bahati Grace asanga Miss Mutesi Jolly yaranakoze ibikorwa byinshi byiza ugereranyije n’abandi bamubanjirije, ibyo akaba abimushimira cyane. Yagize ati : "Ni umwali mwiza ucishije bugufi umaze gukora ibikorwa byinshi abamubanjirije batabashije gukora. Nk’umwe mu bamubanjirije, biranezeza kubona aho iri rushanwa rimaze kugera."
Miss Bahati Grace, Miss Rwanda 2009