AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Miller namufataga nka murumuna wanjye kuko ninjye wamuhaye akazi ka mbere yakoze- Deejay Pius

Miller namufataga nka murumuna wanjye kuko ninjye wamuhaye akazi ka mbere yakoze- Deejay Pius
3-06-2020 saa 13:16' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1433 | Ibitekerezo

Umuhanzi akaba n’umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu kuvanga imiziki, Rickie Pius Rukabuza [Deejay Pius] yavuze ko nyakwigendera Karuranga Virgille [Deejay Miller] uherutse gutabaruka yamufataga nka murumuna we kuri we ari igihombo gikomeye kuba yaramubuze.

Deejay Pius kuri ubu yahurije hamwe abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Danny Vumbi, Uncle Austin, Butera Knowless, Bruce Melodie, Rider Man, Charly na Nina.

Iyi ndirimbo yise ’Corona’kandi irimo abahanzi Aline Gahongayire, Jules Sentore ndetse n’umusaza Ngarambe Francois.

Ni indirimbo irimo ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus no gushishikariza abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Pius yabajijwe uko yafataga Deejay Miller avuga ko kuri we yamufataga nka murumuna we kuko ariwe wamuhaye akazi yakoze bwa mbere.

Ati “Namufataga nka murumuna wanjye kuko ninjye wamuhaye akazi ka mbere yakoze.”

Deejay Miller wari usanzwe ari inshuti ya hafi cyane ya Pius yitabye Imana mu ntangiro za Mata 2020, azize uburwayi.

Pius avuga ko “Muri make namufataga nka murumuna wanjye, namugiraga inama, twarakoranaga yari amaze kugera aho nawe yampa akazi urebye. Twaramubuze ariko turacyafite ibikorwa bye byinshi nta kundi.”

Umuhanzi Dj Pius asanzwe ari umuyobozi wa kompanyi ya 1K Entertainment isanzwe ifasha abahanzi n’aba Djs banyuranye.

Reba hano amashusho y’indirimbo nshya Deejay Pius yahurijemo abahanzi batandukanye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA