Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama nibwo umwari witwa Higiro Joally yasezerewe mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rizambikwa nyampinga w’ u Rwanda 2019.
Abagize akanama nkemurampaka bavuze ko mu byo bagendeyeho bahitamo abakobwa basigara muri boot camp harimo ubwiza, ubuhanga bwo kuvugira mu ruhame , kumenya gusobanura ibintu neza, no kureba uburyo umukobwa yifitiye icyizere.
Abakobwa uko ari 20 bari mu mwiherero bamazemo icyumweru, bahawe insanganyamatsiko eshanu, buri wese agahabwa umwanya ngo agire icyo avuga ku nsanganyamatsiko yahisemo muri izi :
1. Miss Rwanda (Nyampinga w’ u Rwanda)
2. Health and Nutrition(Ubuzima n’ imirire)
3. Knowledge and Technology(ubumenyi n’ ikoranabuhanga)
4. Art and Culture (ubugeni n’ umuco)
5. Beauty with a Purpose (ubwiza bufite intego).
Abagize akanama nkemurampaka (Teddy Kaberuka na Gatarayiha Uwamariya Angeligue) bavuze ko batanze amanota bakurikije uko buri mukobwa yasobanuye insanganyamatsiko ye mu ruhame. Abakobwa 13 bagize amanota menshi bahise babona amahirwe yo kuguma muri iri rushanwa.
Iki kizami cyo kuvugira mu ruhame cyatanzwe mu gihe aba bakobwa batorwaga hakoreshejwe ubutumwa bugufi SMS. Abakobwa batanu batowe cyane kuri SMS nabo bahise babona amahirwe yo kuguma mu irushanwa.
Abakobwa basigaye batatowe cyane kuri SMS kandi batanagize amanota atuma baboneka muri 13 ba mbere mu kizami cyo kuvugira mu ruhame ni nomero 15 Higiro Joally na numero 23 Teta Mugabo Ange Nicole.
Abakobwa bari muri iri rushanwa bahawe udupapuro ngo batore uguma mu irushanwa hagati ya Higiro na Teta Mugabo , abagize akanama nkemurampaka bemeza ko Teta Mugabo ariwe bagenzi batoye ngo agume mu irushanwa , Higiro Joally asezererwa atyo.
Higiro Joally niwe ubimburiye bagenzi be bazasezerwa mu irushanwa kuko buri munsi umwe uzajya asezererwa. Hasigaye abandi bane bazasezererwa, kuko abazagera k’ umunsi wanyuma w’ irushanwa ari abakobwa 15.
Gatarayiha Uwamariya Angelique yari mu kanama nkemurampaka
Impuguke mu by’ ubukungu Teddy Kaberuka nawe yari mu kanama nkemurampaka