AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Marius Bison yifashishije Bijou wamamaye muri Bamenya mu mashusho y’indirimbo yise ‘Ibanga’

Marius Bison yifashishije Bijou wamamaye muri Bamenya mu mashusho y’indirimbo yise ‘Ibanga’
13-08-2020 saa 11:48' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2424 | Ibitekerezo

Umuhanzi Marius Bison uri mu bakomeje kwigaragaza mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko muri Kiliziya Gatolika, yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo yise “Ibanga” igaragaramo Munezero Aline uzwi nka Bijou muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya.

Indirimbo IBANGA ya Marius Bison yashyizwe ku mugaragaro ku wa 13 Kanama 2020, ikaba ari indirimbo ye ya mbere ivuga ku rukundo.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo za ‘Gospel’ zitandukanye harimo n’iyitwa ‘Nkwamamaze’ aherutse gukorana na Uncle Austin.

Yavuze ko impamvu yahisemo gushyira hanze indirimbo itari iya Gospel ari uko inganzo ye idafite umupaka ko ahubwo azajya ahimba akurikije uko we yiyumva kandi bijyanye n’ibyo Sosiyete ikeneye kandi bitamubuza kuba umukristu nyawe.

Ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo n’uko gukunda atari amagambo ahubwo ari ibikorwa bityo bigatuma uwo ubwiye iryo jambo ry’urukundo na we atajijinganya kukubwira yego bitewe n’ibikorwa umukorera.

Mu gace twakwita inyikirizo agira, ati “Ngufitiye ibanga, ndagusaba umutuzo ndetse n’akanya gato ko kunyumva.”


Reba hano amashusho y’indirimbo ’Ibanga ya Marius Bison

Indirimbo ‘Ibanga’ ya Marius Bison ikoze mu njyana igezweho muri ibi bihe ya Afrofusion.

Afrofusion ni urusobe rw’umuziki wa Kinyafrika (umuco/Culture ; ururirimbo/Melody ndetse n’injyana bivanze n’imibyinire igezweho yo mu bihugu by’iburengerazuba (Western forms of dancing).

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri The Future Studio na Producer David naho amashusho/Video yayo atunganywa na Papa Emile.


Reba hano amashusho y’indirimbo ’Ibanga ya Marius Bison


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA