AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Makanyaga yashinje Clarisse Karasira kumushyira mu bazamufasha mu gitaramo atamubwiye

Makanyaga yashinje Clarisse Karasira kumushyira mu bazamufasha mu gitaramo atamubwiye
2-12-2020 saa 12:06' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2385 | Ibitekerezo

Umunyabigwi mu muziki Nyarwanda, Makanyaga Abdul yashinje umuhanzikazi Clarisse Karasira kumushyira ku rutonde rw’abazamufasha mu gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere atabimumenyesheje.

Clarisse Karasira uherutse gutangaza ko azamurika album ye mu mpera za Ukuboza 2020, mu bahanzi yari yashyize ku nteguza y’abazamufasha hari harimo Makanyaga Abdul uri mu bafatwa nk’abari ku ruhembe mu muziki gakondo by’umwihariko abawukoze mu myaka yo hambere.

Ubuyobozi bwa INDONGOZI MUZIKA, ireberera inyungu za Makanyaga ariko bwateye utwatsi iby’uko umuhanzi wabo azaririmba muri iki gitaramo ndetse bushimangira ko abamushyize ku rutonde batamumenyesheje.

Itangazo ryashyizwe hanze na INDONGOZI MUZIKA, rivuga ko “Bisegura ku bakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange by’umwihariko umuziki wa Makanyaga Abdallah kuba atazaboneka mu gitaramo cyo kumurika album y’umuhanzikazi Clarisse Karasira.”

Rikomeza rigira riti “Ku mpamvu y’uko Clarisse Karasira yamushyize kuri affiche yamamaza atabyumvikanyeho n’ikipe ireberera inyungu za Makanyaga.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Aime Fulgence Barawugirira rikomeza rivuga ko “Kubw’iyo mpamvu ntazaboneka (Makanyaga) muri icyo gitaramo kubw’ibikorwa ahugiyemo ari kubategurira mu gihe COVID19 izaba icogoye.”

Mu bikorwa Makanyaga ahugiyemo muri ibi bihe harimo gutegura album ye ndetse n’igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kwizihiza imyaka 50 amaze mu muziki.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yabwiye UKWEZI ko yari yaravuganye na Makanyaga akamwemerera kuzitabira igitaramo ndetse yari yaramwijeje ko yatangiye imyiteguro.

Yagize ati “Twaravuganye ko azaza kuririmba aratubwira ngo azaza nta kibazo, ubundi umuhanzi iyo afite ikipe ireberera inyungu ze arabikubwira

"Twakomeje kuvugana nyuma dusohora na affiche arabyemera ntiyabitubwira ko abamufasha batabyemeye nyuma uwitwa Aime [Uwasinye ku ibaruwa ivuga ko Makanyaga atazitabira], arampamagara nyuma ambaza impamvu twakoresheje umuhanzi wabo, nibwo namenye ko Makanyaga afite umujyanama rero ubwo hari ibyo badusabye ntitwabasha kubyemeranya ariko twahisemo kumusimbuza.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko kuba Makanyaga ataremeye kwitabira iki gitaramo yahise asimbuzwa umukirigitananga Munyakazi Deo ndetse na Easter.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA