AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

MC Murenzi wamamaye kuri Contact FM yibarutse imfura nyuma y’imyaka 3 arongoye

MC Murenzi wamamaye kuri Contact FM yibarutse imfura nyuma y’imyaka 3 arongoye
9-09-2021 saa 09:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1452 | Ibitekerezo

Murenzi Kamatari wamamaye nka MC Murenzi wabaye Umunyamakuru w’Ikirangirire mu Rwanda ubwo yakoraga kuri Contact FM, yibarutse imfura ye nyuma y’imyaka itatu arushinze.

MC Murenzi cyangwa MC Nzi, we n’umufasha we Aline Rudakenga basezeranye kubana n’umugore n’umugabo muri Kanama 2018 mu bukwe bwari bunogeye ijisho.

Uyu mugabo umaze imyaka 10 avuye mu Rwanda aho aba ku mugabane wa America, ari mu byishimo we n’umugore we Aline Rudakenga bamaze kwibaruka imfura yabo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Murenzi yagaragaje ifoto y’imfura ye y’umukobwa amuha ikaze aho yahise anatangaza amazina yamwise ari yo Lyza Keza Kamatari.

Yatangaje ko yishimiye kuba ubu yiswe Papa aho yagize ati “Imana ishimwe yo yaduhaye imfura yacu, ubu nakumva uburyohe bwo kuba umu papa.”

Uyu mugabo wamamaye mu Rwanda ubwo yakoraga itangazamakuru kuri Contact FM ndetse anayobora ibirori binyuranye birimo n’ibitaramo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA