AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Laetitia D Mulumba mu ndirimbo nshya yibukije ko Imana idashobora gusiga abantu bayo

Laetitia D Mulumba mu ndirimbo nshya yibukije ko Imana idashobora gusiga abantu bayo
16-05-2020 saa 14:05' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 917 | Ibitekerezo

Umuhanzika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dukunde Laetitia Mulumba yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ntazadusiga’ ishimangira ko Uwiteka azabana n’ubwoko bwe ibihe byose.

Uyu muhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cy’u Bufaransa ari naho atuye yashyize hanze iyi ndirimbo mu ntangiro z’iki Cyumweru.

Iyi ndirimbo ishingiye ku magambo aboneka muri Matayo 28:20, havuga ko “Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’Isi.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko iyi ndirimbo yari amaze imyaka irenga ibiri ayihimbye ariko ahitamo kuyishyira hanze muri ibi bihe.

Yakomeje agira ati “Nari ndi mu bihe binanije umutima, ariko ibintu byagiye binaniza ni ibishingiye ku nzango, amashyari, intambara zidafite aho zishingiye zo muri ibi bihe by’imperuka.”

“Hari igihe cyageze numva umutima wanjye urababaye nkibaza ko n’Imana yadutereranye ariko nkomeza gusenga kugira ngo imfashe gutsinda uwo mutima wari ubabaye noneho iza kumbwira ko iri kumwe natwe.”

Indirimbo z’uyu muhanzikazi zikorwa n’umugabo we Bill Gates Mulumba ufite inzu itunganya imiziki ya Gate Sound Studio.

Umuhanzikazi Laetitia D Mulumba umaze gukora indirimbo eshatu kuva mu ntangiro za 2020, avuga ko akomeje gutunganya indirimbo ze zitandukanye harimo no kuba ari gushaka gutangira gahunda yo kujya akora amashusho yazo.

Reba hano indirimbo ’Ntizadusiga’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA