AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yahumurije abantu mu ndirimbo nshya

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yahumurije abantu mu ndirimbo nshya
9-08-2020 saa 10:45' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1137 | Ibitekerezo

Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo yise ‘Mfite ibyiringiro’ itanga ihumure ku bizera n’abagowe n’urugendo muri rusange ibibutsa ko hari aheza hateguriwe abizera.

“Mfite ibyiringiro” ni indirimbo ya kabiri Korali Shalom yashyize hanze kuva umwaka watangira. Iheruka yitwa “Wampaye amahoro’’ yasohotse Muri Mutarama 2020.

Umuyobozi wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard yavuze ko bajya gukora indirimbo ‘Mfite ibyiringiro’ bagira ngo bibutse abantu ko bafite ijuru babamo n’ubwo bashobora kuba bari kunyura mu bigeragezo hano mu Isi.

Yagize ati “Twashatse kugira ngo twibutse abantu ko nubwo turi hano ku Isi ariko dufite gahunda cyane cyane abera ko tuzataha. Twashatse kugarurira abantu ibyiringiro tubibutsa ko ibyo bari kunyuramo bagomba kwibuka ko Imana yacu ikiriho kandi hari igihe tuzataha tukayisanga.”

Ndahimana avuga umuririmbi yongera kwibutsa muri iyi ndirimbo ko ibyo abantu bashobora kuba barimo n’aho bari hose bakwiye guhora batekereza ku ijuru no guharanira kurikorera bakiranuka.

Ati “Hari ahantu tugera tukibutsa abantu ko nubwo hari byinshi bishobora kubahuza ikabibagiza gahunda yo gutaha, bagomba kwibuka ko ibyo bashobora kuba barimo n’aho baba bari hose bagomba kwibuka ko bafite gahunda yo gutaha bakanabikorera.”

Ndahimana avuga ko nubwo abantu babaho mu bukene cyangwa mu ntambara nk’iz’ibyorezo bikomeye hari ‘icyizere ko bizagenda neza.’’

Kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa bya Korali Shalom birimo n’ibitaramo yateguraga gukora muri iyi mpeshyi.


Reba hano indirimbo ’Mfite ibyiringiro’ ya Korali Shalom

Amateka avunaguye ya Korali Shalom

Shalom iri muri korali zikunzwe mu ruhando rw’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana by’umwihariko mu bayoboke ba ADEPR no mu yandi matorero.

Iyi korali imaze imyaka 34 itangijwe yamenyekanye mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi.

Korali Shalom yatangiriye ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge ahazwi nko mu Gakinjiro mu 1986, ariko yatangiye ari ishuri ry’abana ryo ku Cyumweru [Sunday School], baza kugenda bazamuka nyuma baza kwitwa Korali Umunezero.

Ubuyobozi butangaza ko mu 1990, aribwo baje kwitwa Korali Shalom batangira no kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa haba mu ndirimbo n’ibindi byo guteza imbere abaririmbyi bayo ndetse no kugira uruhare mu bindi bikorwa biteza imbere Abanyarwanda.

Korali Shalom kuri ubu imaze ifite abaririmbi barimo abagabo, abagore, abasore n’inkumi ndetse n’abana bagera ku 105.

Ubuyobozi butangaza ko bamaze gukora alubumu enye zitunganyije mu buryo bw’amajwi ndetse n’imwe ifite amashusho abakaba kuri ubu bari gutunganya iya kabiri y’amashusho.

Reba hano indirimbo ’Mfite ibyiringiro’ ya Korali Shalom


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA