Korali Inyange za Mariya isanzwe ikorera ubutumwa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayire (Saint Michel) ya Arkidiyosezi ya Kigali, yasohoye indirimbo yayo ya mbere bitiriye izina ryabo ‘Inyange za Mariya’.
Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, ikaba ari indirimbo isanzwe isanzwe iririmbwa mu Kiriziya cyane cyane ku minsi mikuru yagenewe Bikiramariya.
Iyi ndirimbo Inyange za Mariya yumvikanamo amagambo yo gukomeza Abakristu dore ko itangira igira iti “Inyange za Mariya ntumukababare kandi amaherezo tuzamusanga…”
Aka gace k’inyikirizo kumvikanamo amagambo yo kwizeza ko abazemera kwiragiza Umubyeyi Bikiramariya bamusaba kubahuza n’umuhungu we Yezu, atazigera abatenguha.
Mu gitero cya mbere, igira iti “Nimukunde gusenga mushishikaye mubyinire uwo mubyeyi ni nyina wa Jambo.”
Ubuyobozi bw’iyi Korali iri mu za mbere zikunzwe mu Rwanda, buvuga ko bifuje kwitirira iyi ndirimbo yabo izina ryabo kuko ije ari urufunguzo rw’izindi ndirimbo bagiye gushyira hanze.
Bagira bati “Iyi ndirimbo kandi itangije urugendo rw’izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza Korali Inyange za Mariya irajya ibagezaho mu minsi iri imbere. Mushonje muhishiwe.”
Iyi Korali yari ifite indi Album y’izindi ndirimbo nyinshi z’amajwi ariko zitari zifite amashusho.
Iyi ndirimbo ifite amashusho yayo, igaragaramo abasanzwe ari abaririmbyi bayo bo mu ngeri zose baba abasaza n’amajigija, Abasore n’inkumi n’abakecuru batega urugori bakaberwa.
Irimo kandi Abanyamuziki b’indirimbo za Kiliziya barimo Muzehe Jean Marie Vianneye Ntabana n’umuhanzi Marius Bison wamenyekanye cyane nka Padiri wazutse.
REBA INDIRIMBO YOSE
Korali Inyange za Mariya imaze imyaka 24 kuko yavutse tariki 08 Ukuboza 1997, ivukira mu muryango-remezo wa Kinyange mu Gitega.
Ni Korali Yisunze Bikiramariya Utasamanywe icyaha (Immaculée Conception) ubu ikaba iri mu rugendo rwa Yubile y’imyaka 25 izizihiza mu mwaka utaha wa 2022.
Ibikorwa byabo mwabibona ku mbuga nkoranyambaga Zabo ari zo Youtube, Facebook ndetse na Instagram hose ni *Chorale INYANGE Za Mariya* no kuri Email : inyangezamariya97@gmail.com
UKWEZI.RW