AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Korali Galeedi yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo Dominic Ashimwe

Korali Galeedi yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo Dominic Ashimwe
18-12-2019 saa 12:11' | | Yasomwe n'abantu 869 | Ibitekerezo

Korali Galeedi ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kicukiro ku Mudugudu wa Nyakabanda yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana cyahawe intego iba mu gitabo cy’Abacamanza 6:14, igira iti : “Genda uko izo mbaraga zawe zingana… ".

Korale Galeedi yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1997 yitwa Korali Nyakabanda, nyuma yitwa Ebenezer.

Nyuma y’imyaka isaga itatu iza guhindura izina yitwa Korali Galeedi, bisobanura igishyinga gihamya (Itangiriro 31 :46-48) ari na ko yitwa kuzeza uyu munsi. Iyi korali yakunze kugira umwihariko wo kuvuga ubutumwa hanze ya Kigali, mu bice by’ibyaro, hirya no hino mu Rwanda, ndetse iza kubihererwa igihembo na Isange Corporation.

Iki gitaramo cyateguwe na Korali Galeedi kizaba ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, saa munani zuzuye. Kizabera aho iyi korali ibarizwa, ku rusengero rwa ADEPR mu Nyakabanda, munsi y’ahahoze hoteri yitwaga Alpha Palace, i Remera, ku muhanda KK263 St.

Iki gitaramo byemezwa ko ari kimwe mu byiza iyi korali iri gutegura, cyatumiwemo umuririmbyi Dominic Ashimwe, na we wemeza ko yiteguye kugeza ku bantu ubutumwa bwiza Imana imushyizemo muri iyi minsi, binyuze mu ndirimbo nziza zo guhimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Erick Shaba, umuyobozi wa Korali Galeedi, yatumiye abantu bose kuzaza kumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo, kuko korali yiteguye mu buryo bushoboka, kandi ngo bafite icyizere ko imitima y’abantu izahembuka.

Yakomeje avuga ko iki gitaramo kizanagaragaramo Korali Sion, na yo ibarizwa kuri uyu mudugudu, izafasha Korali Galeedi kwakira no gufatanya n’abazitabira igitaramo guhimbaza Imana. Hatumiwe kandi n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo muri ADEPR Nyarugenge, ndetse n’umuvugabutumwa Singirankabo Boniface. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA